Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Werurwe 2017, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’umuryango AERG-Huye Campus, ubumbiye hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mureshyankwano mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko rwiga muri Kaminuza, yashimye ibikorwa by’ubutwari bakomeje gukora, ariko abibutsa ko hakiri abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba ko hagomba kuba ubufatanye mu kubarwanya.
Yagize ati “Ariko mujya mwumva hirya no hino ko hakiri ibisigisigi by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside; mujya mubona ibyo bandika ku mbuga zitandukanye birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ndabasabye ngo muhangane na bo, mwarize, abandi muracyiga, mwandike mubasubize, tubarwanye kandi nzi neza ko tuzabanesha”.
Guverineri Mureshyankwano yakomeje avuga ko byaba ari ishyano kubona uwarokotse Jenoside yifatanya n’umwanzi w’igihugu agashaka kurwanya Leta yamutabaye.
Ati “Byaba bibabaje kubona nk’umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragara mu gico cy’umwanzi, mu bantu baje kurwanya Leta yamubohoye, akagaragara mu bavuga nabi Leta yahagaritse Jenoside, byaba ari ishyano. Ariko ndizera ko mwebwe bitababaho.”
Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye Campus, Ernestus Iragena, yavuze ko kuri ubu bagizwe n’abanyamuryango 1300 bibumbiye mu miryango mito 39, bakaba bibanda ku bikorwa bigamije guharanira imbere heza habo n’ah’Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Mubyo twibandaho harimo guharanira kubaho, kwibuka no kurerana, […] buri mwaka tugira ibikorwa byo gufasha no kuremera ababyeyi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside ariko bageze mu za bukuru. Umuryango wacu ntabwo ukorera mu banyeshuri gusa ahubwo dufatanya n’abaturage bo mu mirenge yose y’Akarere ka Huye mu bikorwa by’amajyambere, icyo na cyo ni ikimenyetso simusiga cyo guharanira imbere heza hacu n’Abanyarwanda bose”.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, yasabye abagize AERG gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari no kubera abandi urugero rwiza.
Ati “Uyu ni umunsi twishimira ubutwari abana barokotse Jenoside bagize bwo kubaho, bishyira hamwe, bashyiraho uyu muryango. Babikoze barebera ku bikorwa byiza byari byakozwe na bakuru babo, kuko AERG yavutse ikurikira ‘Ibuka’ na ‘Avega’ zari yavutse muri 1995. Ndabasaba gukomeza gukora ibikorwa by’ubutwari muharanira kubaho no kwihesha agaciro ndetse n’igihugu muri rusange.”
Umuryango AERG wavutse tariki ya 20 Ukwakira 1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda utangijwe n’abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ufite intego z’ibanze zirimo kwibuka, kwirinda, kubaho neza ndetse no kurerana.
Ukuvuka kwa AERG kwaje gutanga umusaruro biba ngombwa ko igera muri Kaminuza zose zo mu Rwanda, amashuri makuru n’ayisumbuye, kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 43.
Amafoto: Kwizera Prudence



















TANGA IGITEKEREZO