00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde witambitse iyoherezwa rya Iyamuremye na Mugimba mu Rwanda?

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 3 December 2015 saa 11:50
Yasuwe :

Ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo, urukiko rukuru rwo mu Buholandi rwanzuye ko rutazohereza mu Rwanda, Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba, bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibinyamakuru byo mu Buholandi byavuze ko impamvu nyamukuru yatumye batoherezwa mu Rwanda ari uko“nta bufasha mu by’amategeko (aide juridique) buhagije buhabwa ababurana ibyaha bya Jenoside mu Rwanda,” ndetse no muri rusange kutizera urwego rw’imiburanishirize y’inkiko mu Rwanda.

Perezida w’Umuryango Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko iki cyemezo gishingiye ku marangamutima yaturutse kuri raporo yakozwe n’Umunyamategeko Martin Witteveen yasohotse tariki 3 Kamena 2015.

Yagize ati ‘’Dutekereza ko bamwe muri aba banyamahanga batinya ko imanza z’abakekwaho Jenoside ziburanishirijwe mu Rwanda batakaza akazi.”

Yavuze ko Urukiko rwa ICTR, ibindi bihugu by’u Burayi ndetse na Canada bigirira icyizere Ubutabera bw’ u Rwanda bikohereza abakekwaho uruhare muri Jenoside kuhaburanishirizwa, mu gihe hari izindi impamvu zihishe zituma bimwe mu bihugu by’i Burayi bicyinangira kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside babihungiyemo.

Yagize ati Hari impamvu za Politiki zibyihishe inyuma. Ibihugu byari inshuti n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside biracyabashyigikiye. Ibyo bihugu na byo bikwiye gukurikiranwa.

Raporo ya Martin Witteveen ni yo mbarutso

Mu mwaka wa 2014, Urukiko rw’ikirenga rw’u Buholandi rwari rwategetse ko aba bagabo boherezwa bakaburanishirizwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha Witteveen yahise asohora raporo isaba ko iki cyemezo cyasuzumwa bundi bushya kuko mu Rwanda nta butabera aba bagabo bombi bahabonera.

Nyuma yo kwandika ibi, asa nk’uninura, muri iyi raporo, Witteveen yavuze ko mu Rwanda hari inzego z’ubutabera zikora neza zifite ubushobozi bwemewe ku rwego mpuzamahanga bwo guperereza no kuburanisha ibyaha bya Jenoside.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza, na we yavuze ko igikorwa cyo kohereza aba banyarwanda babiri cyitambitswe na raporo ya Witteveen ndetse ko itasuzumwe neza. Yizera ko iki cyemezo kizasubirwamo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta,Johnston Busingye, yabwiye ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko u Buholandi bwahaye agaciro raporo idafite aho ihuriye n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda muri iki gihe.

Iyamuremye uzwi ku izina rya Nzinga, yabaga muri Vooborg mu Buholandi, aza gufatwa na Polisi yaho ku busabe bw’u Rwanda, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.

Martin Witteveen akora mu bushinjacyaha bukuru bw’u Buholandi aho akora mu ishami rishinzwe ibyaha mpuzamahanga n’icuruzwa ry’abantu.

Jean Baptiste Mugimba yari Umunyamabanga w’ishyaka rya CDR. Ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari atuye mu Nyakabanda, ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikarizaga kwica Abatutsi.

Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida w'Umuryango Ibuka, avuga ko hari ibihugu bicyinangira kohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda
Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza avuga ko iyi Raporo itari ikwiye guhabwa agaciro
Minisitiri Johnston Busingye avuga ko iyi raporo ihabanye n'ukuri kw'ibibera mu Rwanda
Iyamuremye(i buryo) na Mugimba(i bumoso), bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages