00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ninjye mukinnyi wa mbere ku Isi ndusha na Messi- Cristiano Ronaldo

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 7 November 2015 saa 04:57
Yasuwe :

Mu kiganiro asubiza ibibazo by’umunyamakuru wa BBC, Rutahizamu wa Real Madrid Cristiano Ronaldo yatangaje ko ariwe mukinnyi wa mbere ku Isi mu mupira w’amaguru ndetse ntaho ahuriye na Messi.

Uyu munya Portugal yavuze ko ariwe mwiza kurusha Lionel Messi wa Barcelona bakunze kubagereranya ndetse bikabura gica ahanini bishingiye k’uwo buri wese akunda.

Umunyamakuru yaramubajije ati ese niba uvuga ko uri uwa mbere waba unarusha Messi?

Ronaldo yasubije ati "Nubaha igitekerezo cya buri wese. wenda wowe ubona ko andusha, ariko ngewe nzi neza ko murusha. ni Ibyo"

Aba bakinnyi bombi bafite imipira ya Zahabu (ballon d’Or) irindwi, ndetse nibo bayoboye urutonde rw’abakinnyi 23 bahatanira n’iy’uyu mwaka izatangwa muri Mutarama 2016.

Aganira na AS, Ronaldo yabajijwe ku mpamvu abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bahora bashaka kubagereranya maze ababwira ko we ibyo ntacyo biba bimubwiye.

Ati:”Njye ntabwo mbyitaho. Subiza amaso inyuma mu myaka umunani ishize, buri gihe mpora ndi mu bihe byiza. Uretse njye, mbwira undi mukinnyi wabikoze?”

Yakomeje agira ati:” Uretse ibyo kandi, kungira uwa mbere cyangwa uwa kabiri nuko baba bashingiye ku tuntu duto cyane. Wenda niba waratwaye ibikombe cyangwa ntabyo. Ahari kuri mwe Messi niwe mwiza, ariko kuri njye ninjye mwiza cyane. Hagati yacu buri wese atekereza gutya, niyo mpamvu nabashije kugera ku bikorwa bihambaye mu gihe maze muri ruhago.”

Kugeza ubu Ronaldo yamaze gukuraho agahigo k’umukinnyi watsindiye Real Madrid ibitego byinshi. Yatsinze ibitego 326 mu mikino 314 yayikiniye myuma yo kuva muri Manchester United muri 2009 atanzweho miliyoni 80 z’ama-Paund.

Kugeza ubu ni nawe watsinze ibitego byinshi mu iushanwa rya champions League aho ageze ku bitego 82.

Messi yatwaye imipira ya Zahabu ine, yatsinze ibitego 418 mu mikino 492 yakiniye ikipe ya FC Barcelona.

Ronaldo afite imyaka 30 ariko asanga nibura asigaje imyaka itari munsi y’itanu agikina ruhago ku rwego rwo hejuru nk’uko ameze ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages