Muri iki gihe abahanga mu bijyanye n’ubworozi bemeza ko korora amatungo atari mu bwishingizi ari ukubara nabi cyangwa se kubakira inzu ku musenyi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, ni kenshi kigira inama aborozi yo gukosora amakosa bakunze gukora bikabashyira mu gihombo, kuko hari abajya mu bworozi batabanje kubitekerezaho no kubikorera inyigo.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko hari ibintu bibiri by’ingenzi aborozi b’amatungo menshi bakwiye kwitwararika.
Icya mbere ni ukugira umuvuzi w’amatungo wihariye (Veternaire) naho icya kabiri ni ukuyashyira mu bwishingizi.
Kugira umuvuzi w’amatungo wihariye
Dr Uwituze yavuze ko umworozi woroye amatungo menshi akwiye kugira umuvuzi wayo wihariye cyangwa igihe hari uje kumuvurira asanzwe avura n’ahandi agomba kubanza kumuha imyambaro yihariye hagakoreshwa n’uburyo bwo kwisukura kuko ari byo bizamurinda gukwirakwiza indwara.
Yagize ati “Icya mbere ni ukugira veterineri we ku giti cye, kuko abantu benshi bapfa kujya mu bworozi ariko batabitekerejeho neza cyane cyangwa n’ubumenyi baba batari bakagira.”
Yakomeje avuga ko ubwo ingurube zibasirwaga n’indwara ya ruje (Rouget du porc) aborozi benshi bahuye n’icyo kibazo batari bafite abavuzi b’amatungo bihariye ahubwo bakoranaga n’ab’imirenge.
Ati “Wa Veterineri w’umurenge uva kwa kanaka akajya ahandi yambaye bote imwe yambaye igisorobeti kimwe, ashobora kuba ahubwo ari we ugenda akongeza indwara kuko nta buryo bwo kwirinda bamuhaye. Nibura niba udafite veterineri wawe shyiraho bote, bodaboda n’itaburiya n’uburyo bwo kwirinda nibura nagera iwawe avuye ahandi ahindure, umutegeke kwambara iby’iwawe urinde ubworozi bwawe.”
Yabagiriye inama yo gukora inyigo y’ubworozi neza mbere yo kubwinjiramo kuko iyo amatungo yibasiwe n’indwara bibashyira mu gihombo.
Ati “Ntabwo byumvikana ukuntu washyiraho ubworozi ugashora miliyoni zirega 10 ukananirwa gushyiraho veterineri w’ibihumbi 100 ngo akurindire izo milliyoni, ntabwo byumvikana na gato njyewe iyo mbyumvise gutyo mpita numva ko mu buryo bw’ishoramari nawe hari ahantu uba utaragera.”
Inkoko nazo zikunze kwibasirwa n’indwara y’umuraramo cyangwa ibicurane ikazica ikazimara kuko yandura.


Kugira ubwishingizi
Dr Uwituze yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo aborozi bashobora gushyira amatungo yabo mu bwishingizi hagamijwe ko igihe bahuye n’ibyago bagobokwa bityo bakwiye kubyitabira.
Yasabye Abanyamakuru n’inzego zitandukanye kubafasha muri ubwo bukangurambaga kugira ngo abarozi babimenye babisobanukirwe kandi bayitabire.
Ati “Leta yashyizeho ubwishingizi bw’ingurube n’inkoko ariko imibare y’ingurube n’inkoko ziri mu bwishingizi ntabwo izamuka na gato. Hari umuntu wigeze kuvugana n’umunyamakuru yahombye miliyoni 18 kubera iki cyorezo cya rouget du porc cyibasiye ingurube ze ari kurira.”
Akomeza agira ati “Abandi nabo barampamagaye bati ‘tubwirire Leta idushumbushe’ nkababaza niba bari barafashe ubwishingizi, akavuga ngo ‘njyewe nari nkiri kubyigaho’ ni igihombo gikomeye cyane kandi iyo afite ubwishingizi arashumbushwa nta kibazo.”
Yatanze urugero ku mworozi wo mu Karere ka Rusizi woroye ingurube 300 ariko zikaba zitagira ubwishingizi aho yamugiriye inama yo kugurishamo ebyiri agashaka ubwishingizi.

Hari aborozi bahombye bakuramo isomo rikomeye
Uwotwambaza Marie wororera inkoko hafi 1000 mu karere ka Rwamagana yabwiye IGIHE ko kuri ubu yazishyize mu bwishingizi nyuma yo guhura n’igihombo bikamusigira isomo atazibagirwa.
Ati “Inkoko zanjye nazishyize mu bwishingizi kuko mbere ngihuzagurika nigeze kugira igihombo cy’inkoko 250 zirapfa ndahomba kandi iyo ziba ziri mu bwishingizi bari kunyishyura. Hari mu 2018 zazize indwara y’ibicurane.”
Mu rwego rwo kuzirinda uburwayi aho zororerwa ahagirira isuku kandi arazikingiza akanazigaburira neza
Kwinjira aho azororera bisaba kwisukura no kukwambika imyenda ye yateguye.
Ngirumugenga Jean Marie Pierre wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yoroye ingurube zirenga 1200. Kwinjira aho zororerwa bisaba kwambara imyenda n’inkweto yateguye ndetse no gukoresha imiti mu kwisukura.
Ati “Ni uburyo bw’umutekano kuko ingurube umuntu ashobora kuzizanira indwara zigapfa zigashira cyangwa na we zikamwanduza.”
Yavuze ko kandi yita ku isuku yazo n’imirire kugira ngo zibeho neza kandi yazishyize mu bwishingizi. Ikindi adashobora kwibagirwa ni ukuzikingiza.
Ati “Ubwishingizi ni ngombwa kuko nk’ubu twari twabanje gushyiramo ingurube hafi 80, ubu tugeze hafi mu 100 kubera ko bisaba kubara kuko ingurube imwe Leta yayihaye agaciro k’ibihumbi 400 ariko twasabye ko bakongera ariko ingurube iyo babaze ijanisha ry’agomba kwishyurwa ni arenga ibihumbi 14 ariko ubwishingizi ni ngombwa cyane.”
Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yitwa ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ikigo cy’ubwishingizi Radiant, Ikigo Access to Finance Rwanda, Prime Insurance Company na Sonarwa.
Kugeza ubu amatungo yemerewe kujya mu bwishingizi mu Rwanda ni inka z'umukamo, inkoko, n'ingurube. Naho ibihingwa ni Umuceri, ibigori, urusenda, ibirayi n'imiteja.






Ibitekerezo 0