00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari umuntu ashobora kurega Leta?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 June 2023 saa 06:23
Yasuwe :

Umunyamategeko Me Murangwa Edward yareze Leta mu Rukiko rw’Ikirenga kubera zimwe mu ngingo z’amategeko zitajyanye n’Itegeko Nshinga.

Urubanza kuri iki kirego rwaburanywe ku wa 24 Gicurasi 2023. Bamwe bahise bibaza impamvu umuntu ashobora kurega Leta ndetse n’icyo bisaba ngo umuturage abe yarega Leta.

Umuhanga mu bijyanye n’amategeko, Rolland Blandine, mu gitabo cye yise Procedure Civile yagaragaje ko umuntu urega agomba kuba afite inyungu bwite kandi itagenekereje mu gihe cyo gutanga ikirego.

Ibi kandi byagarutsweho n’umwanditsi w’ibitabo byifashishwa n’abahanga mu mategeko Cedric Tahri washimangiye ko iyo nta nyungu ihari nta kirego cyakagombye kubaho kandi ko iyo nyungu igomba kuba igaragara aho gushingira ku byifuzo by’utanga ikirego.

Ubusanzwe umuntu utanze ikirego yaba arega Leta cyangwa undi muntu wese habanza gusuzumwa inyungu afite muri urwo rubanza kugira ngo ikirego cye cyakirwe.

Ibi ni nako bigenda ku muntu wese ushobora kurega Leta kubera impamvu zitandukanye, yaba yararenganyijwe cyangwa hari ingingo runaka ashaka ko zihinduka bitewe n’uko hari icyo zibangamyeho.

Ukimara gutanga ikirego, Urukiko rwacyakiriye ruhita rusuzuma niba hari inyungu ufite mu rubanza kugira ngo harebwe niba ikirego cyawe gifite ishingiro cyangwa nta shingiro gikwiye guhabwa.

Ingingo ya 72 y’itegeko rigena ububasha bw’inkiko ivuga ko umuntu ku giti cye, ikigo cyangwa umuryango ufite ubuzimagatozi bashobora kuregera Urukiko rw’Ikirenga basaba kwemeza ko itegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga iyo babifitemo inyungu.

Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko iby’uko inyungu iregerwa mu manza zisaba kwemeza ko itegeko rinyunyije n’Itegeko Nshinga igomba kurebwa mu buryo bwagutse zishingiye ku kuba izo ngingo z’itegeko riregerwa ziriho.

Ibyo bihesha urega inyungu zo gutanga ikirego asaba ko zivanwaho bitabaye ngombwa gutegereza ko zimugiraho ingaruka, kuba ashobora kuzarikoresha mu gihe runaka nubwo atarahura n’ikibazo ngo ingingo zaryo zimugireho ingaruka n’ibindi.

Nubwo bimeze bityo ariko hari umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga ugaragaza ko mu rwego rwo kwirinda ibirego bitari ngombwa bishobora kubangamira imikorere y’inkiko, uwatanze ikirego afite inshingano zo kugaragaza umwihariko w’inyungu we ku giti cye aharanira mu rubanza.

Mu gusuzuma inyungu mu rubanza harebwa niba hari itegeko riregerwa ko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rireba urega cyangwa icyiciro abarizwamo by’umwihariko nk’abanyamakuru, abaganga, abarimu, n’abavoka n’abandi.

Hareba kandi niba itegeko riregerwa rireba abaturage muri rusange ku buryo rishobora kugira ingaruka ku burenganzira bwabo cyangwa kuba uwatanze ikirego ari umwavoka, uyu akaba mu nyungu z’ubutabera yemerewe gutanga ikirego mu rwego rwo guteza imbere amategeko cyangwa uburenganzira bw’abarebwa n’iryo tegeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages