00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari urukiko rufata umuntu nk’umucuruzi w’ibiyobyabwenge?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 July 2023 saa 08:22
Yasuwe :

Itegeko riteganya ko abahinga, abacuruza ibiyobyabwenge bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 15.000.000 Frw ariko atarenze 20.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye mu gihe ibihambaye igihano kiba igifungo cya burundu.

Akenshi iyo abakoresha urumogi bafashwe n’inzego z’umutekano usanga kimwe mu bigorana ari ukumenya niba urufatanwe ari umucuruzi na cyane ko ibihano ku bacuruzi n’abarukoresha birutanwa.

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko uwafatanywe ibiyobyabyenge ari umucuruzi wabyo?

Ubusanzwe iyo umuntu afatanwe udupfunyika runaka tw’urumogi, habanza kugenzurwa niba atari umucuruzi waryo ku buryo yari kuba yari agiye kudushakira abakiliya cyangwa se ari utwo yagombaga gukoresha.

Mu 2022, mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Murindahabi Jean de Dieu gucuruza ibiyobyabwenge nabwo impaka nk’izo zarabayeho mu iburanisha.

Murindahabi yemeraga icyaha mu nzego z’iperereza no mu Bushinjacyaha cy’uko ari umucuruzi w’urumogi ko yafatanwe udupfunyika 86, ariko ageze imbere y’inkiko zose yaburanyemo ahakana icyaha anavuga ko nta n’umuguzi wafashwe ngo amushinje ko yamugurishije urumogi ariko Urukiko ntirwabiha ishingiro.

Zimwe mu mpamvu yagaragazaga mu rukiko ni uko atigeze afatwa ari gutanga urumogi ku bantu runaka ngo bibe byakitwa ko yarucuruzaga.

Urukiko rwabitesheje agaciro ndetse rumuhamya icyaha cyo gucuruza urumogi ndetse ahanishwa igihano cy’imyaka 25 y’igifungo.

Hahise hatangwa n’umurongo ugomba kwifashishwa mu zindi manza zisa n’izo ugaragaza ko umuntu atagirwa umucuruzi w’ibiyobyabwenge no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge.

Ni umurongo wasimbuwe n’uwari waratanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Musabyimana Elysee aho muri rwo bagaragaje ko guhamya uregwa gucuruza ibiyobyabwenge hagomba kugaragazwa ubushake bwo kubicuruza n’ibimenyetso bigaragaza ko yabicuruje.

Kimwe mu byaha bikunze gukurikiranwamo abatari bake ni ugukoresha ibiyobyabwenge kuko nko mu 2022 cyaje ku mwanya wa gatatu aho cyakurikiranyweho abarenga 25000.

Ibi bishimangirwa kandi n’imibare yo mu bihe bitandukanye kuko kuva mu 2015 kugera mu 2018, byagiye byagiye byiyongera buri mwaka kuko mu 2015 byari 3.992, ukurikiyeho biriyongera biba 4.059, mu 2016 bigera kuri 4.250, naho mu 2017 birazamuka bigera ku 5004.

Umushinjacyaha Me Ninahazwa Roselyne yigeze kubwira IGIHE ko biteye impungenge kuba icyaha cy’ibiyobyabwenge gikomeje kwiganza mu bakiri bato kandi ari kimwe mu ntangiriro z’ibindi bikorwa bibi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages