00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari uwakoze icyaha adakurikiranwa mu nkiko?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 August 2023 saa 12:21
Yasuwe :

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano n’irigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ryerekana ko hari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma uwakoze icyaha adakurikiranwa bitewe ahanini no gusaza kw’icyaha bigatuma adakurikiranwa.

Uretse ibyaha bidasaza biteganywa n’amategeko mu Rwanda birimo ibyaha bya Jenoside, icyaha cya ruswa, icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo gusambanya umwana, ibindi bigira igihe bimara bigazasa.

Gusaza kw’icyaha ni ukuvuga ko cya gihe umuntu ashobora kuba yarakoze icyaha Ubushinjacyaha ntibugeze ikirego imbere y’urukiko ngo butange ikirego cy’ikurikiranacyaha.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko hari igihe runaka cyagenwe ku byaha ngo bisaze. Iby’ubugome bisaza hashize imyaka 10, ibikomeye bisaza ku myaka itatu mu gihe ibyoroheje ari umwaka umwe gusa.

Ubusanzwe itegeko ryerekana ko icyaha cyoroheje ari icyaha gihanishwa igihano cy’iremezo cy’igifungo kitageze ku mezi atandatu, igikomeye kikaba igitangirwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu naho icyaha cy’ubugome kikaba igihanishwa hejuru y’imyaka itanu.

Ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha butangira kubarwa guhera ku munsi icyaha cyakoreweho iyo muri icyo gihe nta bikorwa by’iperereza cyangwa iby’ikurikiranacyaha byigeze bikorwa.

Nubwo bimeze bityo ariko itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ryerekana ko ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha ku ndishyi zikomoka ku cyaha gisaza nyuma y’imyaka itanu uhereye igihe icyaha cyakorewe.

Icyakora, iyo igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’indishyi kigeze mbere y’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha, ikirego cy’indishyi gisazira hamwe n’ikirego cy’ikurikiranacyaha.

Mu gihe habayeho inkomyi ntarengwa igihe cy’ubusaze kibarwa hakurikije igihe inkomyi yaviriyeho.

Uretse ubusaze bw’icyaha ariko Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, riteganya ko habaho n’ubusaze bw’igihano ku buryo hashira igihe runaka uwagikatiwe atarafungwa kigasaza.

Nk’ibyaha bitangirwa ibihano bitageze ku gifungo cy’amezi atandatu, gisaza mu gihe cy’imyaka ibiri. Igihano kiri hagati y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu, kigasaza ku myaka 10.

Iri tegeko kandi riteganya ko igihano kirenze imyaka itanu ariko kitari icya burundu gisaza mu gihe cy’imyaka 20 mu gihe igihano cya burundu ku byaha bisaza cyo ari imyaka 30.

Uwahamijwe icyaha kidasaza cyangwa akaburanishwa adahari agahabwa igihano ntabwo gisaza nk’uko ingingo ya 82 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ibiteganya.

Urupfu ruri mu bituma hatabaho ubukirikiranacyaha

Urukiko rw’Ubujurire ruheruka gutanga umurongo ugaragaza ko mu gihe uregwa apfuye nyuma y’uko urubanza rujuririwe, urukiko rwajuririwe rugomba kuvuga ko habayeho ubuzime bw’ikurikiranacyaha.

Ibi byatanzweho umurongo nyuma y’uko uwitwa Bayavuge Omar wari ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ahanishijwe gufungwa imyaka 25 yajuririye bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire.

Uyu mugabo yaje gupfa, hanyuma urukiko rushingiye ku nyandiko z’abahanga rutanga umurongo ko mu gihe uregwa apfuye nyuma y’uko urubanza rujuririwe urukiko rwajuririwe rugomba kuvuga gusa ko habayeho ubuzime bw’ikurikiranacyaha.

Iyo bigaragaye ko uwakoze icyaha ari umwana uri munsi y’imyaka 14 cyangwa yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa yabikoze afite uburwayi bwo mu mutwe butuma atarabashaga kugira ubushobozi bwo gutekereza neza, nabwo icyaha ntigikurikiranwa.

Hari ibindi itegeko rigaragaza ko byakuraho uburyozwacyaha birimo kuba umuntu yakoreshejwe icyaha ku ngufu cyangwa ku gahato atashoboraga kwigobotora.

Harimo kandi kuba yirwanagaho mu kaga, akoze igikorwa ategetswe n’umuyobozi wemewe n’amategeko, uretse igihe icyo gikorwa bigaragara ko kinyuranye n’amategeko no kwibeshya bidashidikanywaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages