00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni serivisi ikenerwa na benshi: Iby’ingenzi bisabwa ngo umuntu yemererwe guhindura izina

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 September 2023 saa 09:39
Yasuwe :

Serivisi yo gusaba guhinduza izina ni imwe mu z’irangamimerere itangirwa ku rubuga IremboGov uhereye mu 2020 yashyizweho kugira ngo abayikeneye babashe kubibona byemewe n’amategeko kandi bitabagoye.

Itegeko n° 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ryahinduwe mu 2020, rigena ko izina ari uko umuntu yitwa byemewe n’amategeko rikamuranga hamwe n’inkomoko, igitsina, aho aba n’aho atuye.

Izina ry’umuntu ni iryanditse mu nyandiko ye y’ivuka kandi umwana wese afite uburenganzira bwo kurigira bigizwemo uruhare n’umubyeyi we cyangwa undi umufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Izina rigizwe n’izina bwite n’izina ry’ingereka rishobora kuba iry’idini, iry’umuryango cyangwa yombi.

Iri tegeko ribuza ko umwana yakwitwa amazina yose ya se, aya nyina cyangwa ay’abo bavukana kandi ko ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini bitagomba guhindura izina ry’umuntu.

Icyakora ku bwumvikane bw’abashyingiranywe buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere arikuraho.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho cyangwa akabisaba nyuma.

Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere w’aho batuye, atabyumvikanaho n’uwo bashyingiranywe akabiregera mu rukiko rubifitiye ububasha.

Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.

Ikindi ni uko gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye, icyakora izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe bigatangirwa icyemezo giteganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Iyo habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwiswe izina kubera ayo masezerano ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho yitwaje icyemezo giteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite mu nshingano irangamimerere.

Impamvu zishingirwaho mu kwemerera umuntu guhindura izina

Dosiye yo gusaba uburenganzira bwo guhinduza izina imara iminsi irindwi kandi ntiyishyuzwa ukurikije amakuru agaragara ku rubuga Irembo.

Iyi serivisi yongewe ku rutonde rw’izitangirwa ku Rubuga Irembo mu 2020. Uyisaba ashyiraho iyandiko z’imigereka zishimangira ibimenyetso by’impamvu atanga asaba, agasobanura impamvu zituma asaba guhindura izina, akanagaragaza izina asaba kwitwa.

Inyandiko z’imigereka zirimo iy’ivuka y’usaba, fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’urwandiko rw’abajya mu mahanga ku muntu utuye hanze y’u Rwanda n’inyandiko imuha uburenganzira bwo kuba mu gihugu avuga ko atuyemo.

Hari kandi inyandiko y’ishyingirwa iyo ubusabe bwo guhindura izina bushingiye ku ishyingirwa n’izindi nyandiko nk’indangamanota, ikarita ya batisimu cyangwa ifishi y’inkingo iyo ari umwana.

Usaba bamwoherereza ibaruwa imwemerera guhinduza amazina azakoresha atangaza mu Igazeti ya Leta no mu bitangazamakuru.

Iyo birangiye hatangwa icyemezo cyo guhinduza amazina byemewe n’amategeko kikishyurwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda. Usaba bamwoherereza icyemezo cyizakoreshwa mu guhinduza mu bitabo binyuranye by’irangamimerere.

Usaba guhinduza amazina agomba kuba yujuje imyaka y’ubukure naho iyo akiri umwana bikorwa n’ababyeyi be bombi cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi nk’uko itegeko rigenga abantu n’umuryango ribigena.

Gusaba guhindura izina byemerwa igihe izina ritesha agaciro nyiraryo cyangwa risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu. Indi mpamvu ni igihe hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kwangiza icyubahiro cy’ubisaba cyangwa umutungo.

Umuntu yemerewe kandi gusaba guhindura izina hashingiwe ku yindi mpamvu Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro.

Uburyo n’inzira bikurikizwa mu guhindura izina bishyirwaho n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze, ni ukuvuga ko ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

Guhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka, inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zigafatwa nk’izakozwe ku izina rishya ariko nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu agasaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya.

Amakuru agaragara mu Igazeti ya Leta yerekana ko ugereranyije abamaze gusaba guhindura izina kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, usanga impuzandengo y’abemererwa buri kwezi ari abarenga 200. Nibura abarenga 1600 bahawe iyi serivisi uhereye muri Mutarama.

Abenshi muri abo bajyaga kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu inshuro irenze imwe mbere y’uko iyi serivisi ishyirwa ku rubuga Irembo.

Abayikenera usanga ari abifuza guhindura amazina, abifuza kongera cyangwa gukura izina mu yo bari basanganywe n’abifuza ko mu mazina yabo hongerwamo izina ry’uwo bashakanye cyangwa se izina bahawe n’idini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages