Ubwo yasuraga Akarere ka Rutsiro Perezida Kagame yaganiriye n’abafashamyumvire hamwe n’abayobozi batandukanye muri iyi ntara y’Iburengerazuba, ikiganiro cyabereye mu Karere ka Karongi mu ijoro ry’uyu wa 18 Kamena 2015.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze kugera ku ntera nziza mu iterambere kandi ko izakomeza kuzamurwa haherewe ku mutungo kamere u Rwanda rufite, ibitekerezo bizima, umutekano n’ibindi.
Yavuze ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro, bitandukanye n’iby’amahanga yirirwa avuga kandi ko yagombye no kubyumva.
Igihugu kandi ngo gifite amabuye y’agaciro menshi yagombye kubyazwa umusaruro n’ubwo amahanga ayiyitirira uko ashatse akabona u Rwanda nk’igihugu kitagombye gutera imbere.
Ati “Mwahoze muvuga hano amabuye y’agaciro si byo? Kandi ntabwo pasiteri yatubeshyaga nanjye ariya makuru ndayafite ko tuyafite menshi, ahubwo ibyo tutazi ni byo byinshi kurusha.”
Ku bavuga ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rufite, Perezida Kagame yagize ati “Kera najyaga mbabwira ariko uko iminsi igenda ihita ni ko tugenda tumenya ukuri. Najyaga mbabwira nti ‘ariko u Rwanda baravuga ngo ni ruto rurakennye’, nkababaza nti ‘ariko ubukire butinya [...] Ni sayansi yihe ivuga ngo mwibwira ko iyi mipaka y’u Rwanda aho iri , ubukire buba ahandi bukaza bukagarukira ku mupaka gusa ntibwambuke ahitwa i Rwanda?”
Ati “Bakubwira ngo i Burundi hari Nickel, ndetse bakavuga ko hari platinum, hari Oil (peteroli) hari iki....Congo yose , byose ku Isi birahari, Uganda duhana umupaka, hari ibindi na byo byinshi, bakubwira Iron (ubutare) bavanamo ibyuma, ukambuka amazi ukagera muri Tanzania bakakubwira ngo ibintu bihari babuze aho babishyira...”
Yibaza niba ibi bihugu byose byaba bifite aya mabuye, u Rwanda rubituriye ntiruyagire, niba ari ukuri ngo ayo mabuye azayashakira uruhushya rw’inzira (viza) aze ature mu Rwanda.
Ati “Ariko twebwe, hagati aho, byose biraza bikagera ku mipaka, bigaparika ku mupaka? ntabwo bishoboka, turaza kubiha viza, tubijyane, byambuke. Ariko ndibwira ko hari n’ibihari mu minsi mike turaza kubibona.”
Guverineri w’iyo ntara, Mukandasira Caritas yavuze ko iyi ntara yageze kuri byinshi , kandi ko leta y’u Rwanda ihora iyizirikana cyane.
Iyi ntara kandi ngo igaragaramo umutungo kamere w’amabuye y’agaciro menshi, ariko hari aho ubucukuzi bugikorwa mu buryo bwa gakondo.
Yongeyeho ko kuba uturere turindwi tugize iyi ntara, dutandatu muri two dukora ku bihugu by’amahanga ibyo byongera ubuhahirane.
Yongeyeho ko hari abirirwa bavuga ko Congo y’Iburasirazuba yose yuzuye amabuye, ndetse bagahindanya n’isura y’u Rwanda bavuga ko yagiye gushozayo intambara ngo yibe ayo mabuye, bituma kandi ngo ibyo u Rwanda rwagezeho byitirirwa aya mabuye.
Yavuze imwe mu mvugo ikunda kuranga ibi bihugu “Ubwo bukungu muvuga buri hakurya hariya, ndetse n’aba baturanyi hari ubwo baturega ngo biriya byose na koluta ngo n’ariya mazu bubaka n’ibikorwa remezo ...u Rwanda rurihuta kuko ruza gutwara ibyabo , bikaba ari byo ruhinduramo ubukungu.”
Ni gute wahora urega abandi ko bakira babikuye iwawe kandi wowe warananiwe kugira ubukire buri mu kwawe?
Yagaye uwavuga ko runaka akura ubukungu mu murima we kandi nyirabwo ari we wakabaye abuvanamo bukamuteza imbere.
Yatanze urugero abwira abari aho ko bakwemera n’ubwo atari byo ko ibyo Congo ivuga ari ukuri ati “...reka tuvuge ngo ni byo, ariko ko se wavuga ngo njyewe ndakennye ariko uriya arakize nyamara ubukungu abuvana mu murima wanjye, waba ukumariye iki? Wowe wabuvanye mu murima wawe ko undega ko ari uwawe. Hanyuma gukena ufite umurima urimo ibyeze urwo ni urubanza?”
Ntawe ugomba kugira intego yo guhora aciriritse
Yagarutse ku bihugu bikennye usanga bisuzugurwa n’ibyiyita ibikire ati “Ukennye ntavugwa, bamutwara aho bakamukoresha, bakamushyiraho agahato bakamwica urubozo. Ubwo bukungu jye ntabwo bwamfana ubusa, ndetse n’ubukene na bwo turabukoresha ako kababaro kabwo tukakavanamo imbaraga.”
Yatanze urugero rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka nka 15 ishize. Ibi ngo byatunguye ibihugu yise “abashinyaguzi bagize uruhare mu gusenya u Rwanda”, bakigendera bakeka ko rutazongera kubyutsa umutwe , ari na byo byiba ibihugu by’ahandi ku manywa na n’ijoro bikabeshyera u Rwanda.
Ati “Hagomnba kuba hari ukuntu bitwikira umwijima bakajya gusarura mu w’abandi,...babikora amanywa n’ijoro bagasakuma , bagapakira ku manywa bakajyana ibyo bajyana.”
Muri rusange ngo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho biterwa n’imikorere, imiyoborere myiza ndetse n’agaciro Abanyarwanda bihaye.
Yavuze ko Abanyarwanda bifunga umukanda bagateza igihugu imbere, bacunga ibyabo neza, kuko ngo n’ubwo bidahagije bimaze kugeza igihugu kuri byinshi.
Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda, buri ku kigero cyiza, kuko ubu bukungu bugenda buzamuka ku kigero kiri hagati ya 6-8%, uyu muvuduko ngo hakaba hari ikintu kizima kibyihishe inyuma Abanyarwanda bagombye kumenya bakacyongeramo umurego.
Yasabye Abanyarwanda gukora, kandi ngo bazakomeza kongererwa ibikomeye gusumba ibya ngombwa birimo umutekano, kuko ngo ishoramari ritera imbere mu gihugu nk’u Rwanda buri wese arindiwe umutekano bakaryama agasinzira nta mpungenge n’ubwoba afite ko hari uza kumwicira umuryango, kimwe no ku bashoramari.
U Rwanda kandi ngo ruzakomeza gushyigikira imiyoborere myiza iha abantu amahirwe angana itarobanura, itareba umuryango wa runaka, itareba ubwoko ubu n’ubu, idini, igaha abantu amahirwe angana.
Mu gihe bidakozwe gutyo ngo n’ubukire bwaba bungana bute bwagera aho bugashwanyuka.
Yasabye buri cyiciro gushaka gutera imbere ariko banatekereza kuzamurana, umuyobozi akabikorera uyoborwa.
Perezida Kagame yakiriye ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo by’abafasha myumvire n’abayobozi, ndetse byinshi yagiye abisubiriza aho.
[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO