00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ukugoragoza-Minisitiri Uwamariya avuga ku itangira ry’amashuri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 January 2022 saa 08:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko kugira ngo igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2021/2022 gitangire, habayeho kugoragoza mu gukomeza gushaka igisubizo muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazasubira ku bigo bigaho.

Ubwo yaganiraga na RBA, Minisitiri Uwamariya Valentine yavuze ko habayeho kugoragoza kugira ngo abanyeshuri basubire ku mashuri kandi ko hakwiye kubaho ingamba zikomeye ku mpande zose.

Yagize ati “Ni ukugoragoza kubera ko twese turabizi abandura icyorezo cya Covid-19 bariyongereye, ntabwo ari ukuvuga ngo dufunguye kuko icyorezo cyacogoye. Biraduha ubutumwa twese nk’Abanyarwanda, nk’abafite uburezi mu nshingano.”

Yagaragaje ko n’ababyeyi bakwiye kugira uruhare runini mu kurinda abana kuba bakwandura cyangwa bagakwirakwiza icyorezo.

Ati “Uruhare runini ni urw’ababyeyi kubera ko nko kubana biga bataha, ababyeyi ni bo bagomba kumenya niba umwana yavuye mu rugo cyangwa yageze ku ishuri. Duhereye no kuri izo ngendo turi kuvuga iyo abanyeshuri bava ku mashuri biroroha ariko iyo bajyayo usanga bigorana. Turasaba ababyeyi bose kudufasha kugira ngo abana bazinduke bagere aho bafatira imodoka hakiri kare.”

Yongeye kwibutsa abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ko bakwiye kwitwararika cyane ko aho bizajya bigaragara ko hari kugaragara kudohoka no kwiyongera kw’abandura bazafungirwa.

Ati “Icyo gihe ni ukongera ubufatanye bwacu twese cyane ko mu itangazo hari ahavuga ko aho ubwandu buziyongera inzego z’ubuzima zishobora gufata umwanzuro wo kuba hafungwa.”

Amashuri abanza yose agomba gutangira ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 kubera ko batazafata ingendo bava mu Karere kamwe bajya mu kandi kimwe n’abiga bataha mu gihe mu yisumbuye ku biga bacumbikiwe biteganyijwe ko bazatangira kwiga ku wa kane tariki ya 13 Mutarama.

Minisitiri Dr Umamariya yavuze ko igihembwe cya mbere cyasojwe abanyeshuri bose mu Mujyi wa Kigali bari mu kigero cy’imyaka yo gukingirwa babonye urukingo rwa mbere kandi ababonye n’urwa kabiri barenga 90%.

Kugeza ubu mu turere 14 niho abanyeshuri basoje igihembwe cya mbere babonye urukingo rwa mbere kandi bazahita bakingirwa urwa kabiri hanyuma bakurikizeho abo mu tundi turere 16 twari dusigaye.

Dr Uwamariya yavuze ko hagiye gukazwa ingamba mu kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 cyane ko kiri kwihuta kuruta mbere.

Minisitiri Uwamariya Valentine yavuze ko gufungura amashuri ari ukugoragoza kubera ko Covid-19 igihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages