Ibyo bibagiraho ingaruka mbi kuko byica ejo hazaza habo, ariko bo ntibahita babimenya kuko baba bakiri bato, ahubwo iyo bakuze nibwo batangira kwicuza igihe bataye bakorera amafaranga y’intica ntikize bakibagirwa gutegura ejo hazaza habo.
Ikibazo ahanini usanga kiri ku bakoresha babo kuko babahindura abakozi bazi neza ko ari abana bagombye kuba bari ku ishuri, ariko bakabirengaho bakabakoresha imirimo bazi neza ko ntacyo izabamarira mu mibereho yabo iri imbere.
Bene abo bana bakoreshwa mu ngo usanga bafatwa nabi kuko abakoresha babo batabaha imyambaro cyangwa ibindi bibafasha kubaho neza, ahubwo babavunisha mu mirimo yo gukora isuku, kwikorera imizigo, guteka, gutashya inkwi, kuvoma amazi n’iyindi.
Mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Muganza, mu Ukuboza 2017 hagaragaye umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko watewe inda n’umuhungu waho yakoraga, abakoresha be bakibona ko atwite bahita bamwirukana.
Mbere yaho mu 2016 muri uwo murenge hagaragaye undi mwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 12 y’amavuko (yayiterewe i Kigali aho yakoraga akazi ko mu rugo), nawe yirukanwe n’abakoresha be bamaze kubona ko atwite, asubira aho akomoka ajya kubaho mu buzima bugoranye cyane.
Mu Ugushyingo 2017, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Huye hagaragaye ikibazo cy’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo watwikishijwe ipasi ashinjwa ko yibye telefone y’umukoresha we.
Mu karere ka Nyaruguru, Ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage baherutse gutangaza ko mu bintu bitatu biza ku isonga bibangamira abana bato harimo n’abakoreshwa imirimo ivunanye mu cyayi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yatangaje ko bibujijwe gukoresha umwana imirimo ihemberwa cyangwa kumuvunisha, akemeza ko uwabifatirwamo yahanwa by’intangarugero.
Ati “Birabujijwe gukoresha umwana imirimo ihemberwa, mu by’ukuri nta mwana ugomba gukoreshwa imirimo ivunanye, ntibyemewe, ariko twa turimo dusanzwe tw’imuhira abana bashobora kudukora, kumutuma ibyo ashoboye gukora bijyanye n’ikigero cy’imyaka arimo, kuba yakora umurimo runaka ujyanye n’ikigero arimo, ikibujijwe ni ukumuvunisha”.
Mu Majyepfo hatanzwe amabwiriza
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yakomeje avuga ko nta hantu bazi muri iyo Ntara hakoreshwa abana mu ngo ariko hatanzwe amabwiriza ko nta muntu wemerewe gukoresha umwana muto mu rugo.
Ati “Ntabwo twavuga ngo aha n’aha barahari (abana bato bakoreshwa mu ngo) ariko icyo tuzi mu Ntara y’Amajyepfo twatanze amabwiriza , twabivuganye n’uturere, twabiganiriye mu nama n’abaturage tubisubiramo ko nta muntu wemerewe gukoresha umwana mu rugo utarageza ku myaka y’ubukure, imyaka 18 y’amavuko, icyo twe dukora nk’ubuyobozi ni uko tubikurikirana”.
Guverineri Mureshyankwano yasabye abantu bose babona hari aho abana bato bakoreshwa mu ngo cyangwa indi mirimo ivunanye, gutungira agatoki ubuyobozi kugira ngo ikibazo cyabo gikemurwe hakiri kare, kuko baba bari kwicirwa ubuzima.







Ibitekerezo 0