Nubwo ubu mu Rwanda hose hariho politiki y’uko abana bagira uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi 12, abatuye ku kirwa cya Bushongo mu kiyaga Ruhondo mu karere ka Burera, bo barangiza atandatu abanza bakabura aho kwerekeza.
Iki kirwa cya Bushongo gifite ibirometero kare bigera kuri bine, nta mashuri ahaboneka usibye ishuri rimwe rifite ibyumba bitatu gusa ryakira abana barenga 100, ryigisha kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Uwintije Gaudance, utuye kuri icyo kirwa, umukobwa rukumbi warangije amashuri atandatu yisumbuye, yatangarije IGIHE ko kubera uburyo yakundaga kwiga, byatumye yumva ko nubwo badafite amashuri aho ku Kirwa, we yahitagamo gufata ubwato akajya hakurya yacyo agashaka aho yiga, ariko hari abana benshi bagera mu mwaka wa kane cyangwa uwa gatandatu bagahagarika amasomo, kuko batabona uko bajya gukomereza amashuri y’imyka 12 hakurya y’ikiyaga.
Yagize ati “Ubu ninjye mukobwa ufite amashuri menshi muri iki Kirwa, narangije mu mwaka ushize mfite dipolome mu ibaruramari, nubwo ntarabona akazi ariko mfite icyizere ko nzakomeza kwiga....ariko hari abatabona uko bajya kwiga mu mashuri yashyiriweho abandi bana y’imyaka 9 na 12.”
Umuyobozi bw’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yemeza ko ikibazo cyo kugira ishuri rimwe ku kirwa kibakomereye cyane, ndetse bitoroshye ko cyakemuka kuko na Minisiteri y’Uburezi yababwiye ko idashobora kubona ubwato bujyana abarimu kuri iki Kirwa, kuko bishobora kunatera impanuka.
Icyakora Sembagare avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwitegura kwimura iyi miryango 63 ituye iki Kirwa kiri mu Murenge wa Rugarama, ku buryo mu mwaka utaha bose bazaba bashyizwe mu midugudu kandi bose bahawe ingurane.
Sembagare ati “Turizeza aba baturage ko nta numwe uzimurwa aho hantu nta ngurane afite kuko abashoramari babonetse."
Ubuyobozi bw’Akarere bwizeza abatuye ikirwa cya Bushongo ko umwaka wa 2014, bazaba babonye ibikorwaremezo birimo amashuri.



















TANGA IGITEKEREZO