Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa gatanu tariki ya 26 Mata abakozi b’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda basuye umudugudu w’abana barokotse Jenoside uzwi ku izina rya Niboyi Peace Village, uherereye mu murenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro.
Abo bakozi b’ibitaro babanje gukora urugendo rwo kwibuka aho bavuye kuri Paroisse ya Kicukiro bakagera mu mudugudu wa Niboyi Peace Village, ahatuye imiryango 24 igizwe n’abana 108.
Ibitaro bya gisirikare byateye inkunga abo bana ingana na miliyoni eshatu n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, izabafasha kwiteza imbere mu mushinga bafite wo gutegura no gutaka ahabera ubukwe n’ibindi birori no gukodesha amahema.
Ibitaro bya gisirikare byiyemeje gutanga ubufasha mu rwego rwa tekiniki bwo gushyigikira abana mu mishinga bafite yo kwiteza imbere. Ikindi ibitaro bya gisirikare bizafasha abo bana bibavura indwara z’ibikomere batewe n’ingaruka za Jenoside ndetse bikazanabarihira ubwisungane mu kwivuza umwaka utaha.
Mboneza Deo uhagarariye abo bana yavuze ko inkunga babonye izabafasha kwagura umushinga bagura ibikoresho bigezweho byo gutegura no gutaka ahabera ibirori, bizabafasha guhagarara neza ku isoko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboyi, Nirere Marie Rose yavuze ko bashimira abasirikare n’abakozi bandi b’ibitaro bya gisirikare by’umwihariko, bashima ingabo z’igihugu ku gikorwa cyiza zakoze cyongera kwibutsa uburyo zitanze zirwanira igihugu zikarokora abantu benshi harimo n’abo bana b’impfubyi.



















TANGA IGITEKEREZO