Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu NIDA, kirasaba abashinzwe irangamimerere mu mirenge gukemura ibibazo by’irangamuntu abaturage baba bafite, mu rwego rwo kubakemurira ibyo bibazo mu mirenge batagombye kugana NIDA kandi ibyo bakeneye babisize iwabo mu mirenge.
Ubuyobozi bwa NIDA buvuga ko ubusanzwe serivisi zijyanye n’irangamuntu zikemurirwa mu mirenge n’abashinzwe irangamimerere, gusa ibi si ko bisigaye bigenda kuko abenshi mu bakeneye irangamuntu bose basigaye baza kuri NIDA mu gihe nyamara izo nshingano zifitwe n’imirenge mu irangamimerere.
Ubuyobozi bwa NIDA kandi busanga kuba abaturage bihutira kuza ku rwego rw’igihugu kubaza iby’irangamuntu kandi babisize iwabo ari ukutamenya ko servisi zabegerejwe, nubwo hari amakuru y’uko bamwe mu bashinzwe irangamimerere bohereza aba baturage kuri NIDA bababwira ko ari ho byihuta.
Mu kiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Harerimana Margeurithe, umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri NIDA, yavuze ko bazi neza ko abakozi b’imirenge baba bafite akazi kenshi ariko nanone bidakwiye kuba impamvu yo gusimbuka inzego ku baturage. Yagize ati “Turabyumva ko hari bamwe muri ba ‘Etat Civil’ b’imirenge bohereza abaturage hano bababwira ko ari ho byihuta. Bakwiye kunoza akazi kabo bakakira abo bagomba kwakira, kandi bahura n’ikibazo runaka kibarenze ubushobozi bakatwitabaza tukabafasha kugira ngo umuturage arusheho kubona serivisi zimwegereye.”
Harerimana avuga ko abashinzwe irangamimerere bakwiye kwibutsa abaturage ko ari bo batanga izo serivisi, kuko bimaze kuba akamenyero ko ukeneye irangamuntu wese ajya kuri NIDA.
Ubuyobozi bwa NIDA bwemeza ko abaturage bakira ku bibazo by’irangamuntu byakagombye kubikemurira ku mirenge yabo ari abo mu turere twa Gasabo ,Nyarugenge na Kicukiro; dore ko ari bo baturiye aho iki kigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu gikorera.
Mu gihe bigaragara ko umubare w’abata ibyangombwa (indanngamuntu) ugenda urushaho kwiyongera, hari abavuga ko kuba uburyo bwo kongera kuyibona k’uwayitaye bisigaye byoroshye bishobora kuba ari yo ntandaro yo kutazitaho zigatakara kenshi; bityo bakavuga ko mu gihe uburyo bwo kuzibona bwakazwa abazita na bo bagabanuka.
Icyakora ibi si ko NIDA yo ibibona, kuko ivuga ko nta mpamvu yo kugora umuntu wibwe icyangombwa kandi ko nta buryo bwihariye bwakoreshwa mu gutandukanya uwayitaye n’uwayibwe. Ubu uwataye indangamuntu asabwa amafaranga y’u Rwanda 500 gusa, n’ubwo hari iteka rya minisitiri ritarasohoka rizashyira igiciro ku mafaranga 1500.
Magingo aya abaturage bagera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 600 ni bo bamaze guhabwa irangamuntu kuva iki kigo cyajyaho muri 2007, gusa mu ntangiriro wari umushinga. NIDA kandi iributsa Abanyarwanda bose ko kugendana indangamuntu ku muntu urengeje imyaka 16 ari itegeko.



















TANGA IGITEKEREZO