Ibi Minisitiri yabikomojeho mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri, akaganira n’abayobozi kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku mudugudu. Ni nyuma y’uko aka Karere gaheruka guhabwa abayobozi bashya, basimbura abeguye.
Yagize ati "Akarere ka Musanze kahawe abayobozi bashya kandi bashoboye. Inama nabagira rero ni uko mwazajya murya akagabuye akatagabuye mukakareka, nimubona kaje mujye mubumba umunwa ndetse murebe hirya naho ubundi kabahagama.”
“Nimutangira gusepfura ntimuzavuge ngo sinababwiye, kuko ukariye hashira ukwezi cyangwa abiri byanga bikunda karaguhagama, aha biranareba abayobozi b’imirenge n’utugari, ibyiza ni uko mwakareka."
Minisitiri Shyaka yakomeje yibutsa aba bayobozi ko ibyo basabwa kugira ngo buzuze neza inshingano zabo, bazabigeraho ari uko bakoreye hamwe bakarangwa n’ubwuzuzanye
Komite nyobozi y’Akarere ka Musanze igizwe na Meya Nuwumuremyi Jeannine, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe na Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle. Baheruka gusimbura Habyarimana Jean Damascène wari Meya na Ndabereye Augustin wari Ushinzwe iterambere ry’ubukungu bombi begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire yanditse asaba kwegura.
























TANGA IGITEKEREZO