Umukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yasabye abapolisi bayobora abandi mu turere, mu ntara n’abayobora amashami atandukanye ya Polisi gukorana n’itangazamakuru, mu rwego rwo gukumira ibyaha bitandukanye bimaze iminsi bugaragara hirya no hino by’igihugu.
Hari mu nama y’umunsi umwe yahuje izi nzego ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2013, ku cyicyaro gikuru cwa Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Iyo nama yari igamije kurebera hamwe ibyakorwa ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo inshingano uru rwego rw’umutekano rwahawe zikomeze zigerweho. Yigiwemo ingingo nyinshi zitandukanye, zirimo kurwanya ruswa no gufata ingamba zihamye zo kuyirwanya no kuyihashya burundu, cyane cyane ku bapolisi bamwe bateshuka ku nshingano zabo, n’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage mu bijyanye no gukumira ibyaha (community policing).
IGP Gasana Emmanuel yongeye kwibutsa aba bayobozi ba polisi gukorana n’itangazamakuru, mu gukumira ibyaha no gutanga inyigisho zigenewe abaturage. Yagize ati “ nimukorane cyane n’amaradiyo anyuranye n’ibindi bitangazamakuru ndetse n’abaturage, mu gukumira ibyaha no kwirinda impanuka zitandukanye, kuko ubutumwa buhatambutse bugera kuri benshi.”
Itangazamakuru rizifashishwa mu gikorwa cyo gutanga ibiganiro bitandukanye by’umutekano ndetse no kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura, bikanyura ku maradiyo anyuranye n’ibindi bitangazamakuru, ndetse hagategurwa n’ibiganiro bikorwa imbona nkubone n’abaturage.
Muri iyi nama kandi IGP Gasana yagaragarije abayitabiriye akamaro ko kugira amakuru arebana n’umutekano no gukorana n’abaturage, kugira ngo habeho kubumbatira umutekano kuko ari wo shingiro rya byose.
Aba bayobozi bibukijwe ko abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse bagafata n’ingamba zihamye zo kubumbatira umutekano, kugira ngo Polisi y’u Rwanda ikomeze kuzuza neza inshingano zayo.
Mu zindi ngingo zaganiriweho harimo gucunga no gufata neza ibikoresho bya Polisi y’u Rwanda, ndetse no kuba umupolisi agomba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi ke, aca ukubiri n’ingeso mbi nka ruswa, ubusinzi n’izindi nk’izo zidahesha isura nziza Polisi ndetse n’umunyarwanda w’inyangamugayo muri rusange.
Abayobora polisi mu ntara n’Umujyi wa Kigali, bagaragaje uko umutekano wifashe mu turere dutandukanye. Havuzwe ko bimwe mu biwuhungabanya birimo ibyaha bitandukanye bigizwe n’urugomo, gukubita no gukomeretsa biviramo bamwe kwamburwa ubuzima, gufata ku ngufu, kwangiza ibidukikije, imvura n’imiyaga hamwe na hamwe bitwara ubuzima bw’abantu n’ibindi.
Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gukumira no gukemura ibyo bibazo, hakazwa amarondo ku bufatanye n’inzego zitandukanye, gukorana n’abaturage hahererekanywa amakuru kugira ngo habeho gukumira ibyaha, gukora ibikorwa bitandukanye by’imikwabu hirya no hino hagamijwe gufata abanyabyaha no gutanga ubutumwa ku maradiyo anyuranye hirya no hino mu turere, hagamijwe kurwanya ibyaha no kubikumira.



















TANGA IGITEKEREZO