Harabura iminsi 3 ntarengwa kugirango hamenyekane uzasimbura Dr Ntawukuriryayo ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.
Amategeko agenga imikorere ya Sena avuga ko iyo umuntu avuyeho, aba agomba gusimburwa mu minsi 30; Dr Ntawukuriryayo yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena tariki ya 17 Nzeri, bisobanuye ko kuwa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2014, Sena y’u Rwanda izaba ifite umuyobozi uzakomeza imirimo Ntawukuriryayo yari ashinzwe.
Ninde ushobora gusimbura Ntawukuriryayo?
N’ubwo nta musenateri n’umwe wigeze agaragaza (ku mugaragaro) inyota yo kuyobora Sena muri uku kwezi gushize, ariko hari amazina agenda agaruka mu biganiro bya benshi, aho baba bavuga bati ‘atabaye runaka, yaba kanaka’.
Mu baza ku isonga harimo abari bungirije Dr Ntawukuriryayo; Bernard Makuza na Jeanne D’Arc Gakuba.
Bernard Makuza
Bernard Makuza yavutse tariki ya 30 Nzeri 1961; yabaye Minisitiri w’Intebe kuva tariki ya 8 Werurwe 2000 kugeza tariki ya 6 Ukwakira 2011, aza gusimburwa na Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Bernard Makuza wamaze igihe kinini ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yawugiyeho asimbuye Petero Celestin Rwigema.
Uyu mugabo umenyereye politiki yo mu Rwanda yabaga mu ishyaka rya MDR, ariko nyuma y’uko rivuzweho kugira uruhare muri jenoside ndetse n’amacakubiri yarijemo nyuma, yahise arisezeramo mbere gato y’uko agirwa Minisitiri w’Intebe, kuri ubu akaba nta shyaka abarizwamo.
Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, yabanje guhagararira u Rwanda mu Burundi ndetse no mu Budage.
Agisimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yahise yerekeza muri Sena, aza gutorerwa kuba Visi Perezida wayo.
Uretse kuba asobanukiwe Politiki bitewe n’imyaka itari mike ayimazemo, Makuza azwiho kureba kure mu mikorere ye, byose bikamuha amahirwe yo kuyobora iyi sena.
Jeanne d’Arc Gakuba
Madame Jeanne d’Arc Gakuba ukomoka muri FPR Inkotanyi, yinjiye muri Sena yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ imibereho myiza y’abaturage.
Gakuba usanzwe ari komiseri muri FPR Inkotanyi nawe ahabwa amahirwe yo kuyobora Sena kuko amenyereye politiki; uretse ibi kandi, ashobora gutorwa kubera gahunda ya leta yo guha abagore amahirwe yo kujya mu nzego zifata ibyemezo. Ibi bibaye, yaba ari we mugore wa mbere uhawe kuyobora Sena y’u Rwanda.
Abandi…
Nk’uko biteganywa n’amategeko, buri wese mu bagize umutwe wa Sena aba ari umukandida ku mwanya w’ubuyobozi bw’uyu mutwe, bityo izina iryo ari ryo ryose rikaba rishobora gutungurana bitewe n’uko igikorwa cyo kwiyamamaza kizagenda hagati muri bo.
Nk’uko byemejwe n’umwe mu basenateri twavuganye, “buri wese mu bagize uyu mutwe afite ubushobozi bwo kuwuyobora”, ariko bose bafite ubunararibonye butandukanye, bityo abahabwa amahirwe menshi akaba ari abarusha abandi.
Kugeza ubu ahari icyuho ni ku mwanya wa Perezida wa Sena, bisobanuye ko ari wo uzatorerwa wonyine; mu gihe hagize umwe utorwa hagati ya Bernard Makuza na Jeanne d’Arc Gakuba, bitewe n’uko bari ba visi perezida, hazahita hatorwa ubasimbura.
Dr Ntawukuriryayo yeguye ku buryo butunguranye ku buyobozi bwa Sena tariki ya 17 Nzeri 2014, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite. Gusa bamwe mu basenateri bagenzi be bamushinje ibyaha birimo kwigwizaho imitungo, gukorera mu bwiru ndetse n’igitugu mu ifatwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe.
Agitangaza ukwegura kwe, yasobanuye ko asezeye ku buyobozi bwa Sena ariko azaguma mu basenateri.
Ibitekerezo byinshi byagiye byakirwa na IGIHE, byibazaga niba ibyaha bagenzi be bamushinja byaba bimwemerera kuguma kuba umusenateri; Ese aho kwegura ku mwanya we birahagije? Cyangwa ubutabera nabwo buramugera amajanja?



















TANGA IGITEKEREZO