00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nishimwe wahawe kuyobora Ikigo cy’Ubutaka yavuze ibyo agiye gushyiramo ingufu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 November 2023 saa 01:29
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa 29 Ugushyingo 2023, yemeje ko Marie Grace Nishimwe aba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ni inshingano Nishimwe yishimiye icyizere yagiriwe, avuga ko inshingano yahawe zikomeye ariko yiteguye kuzuzuza neza kugira ngo adatenguha uwazimuhaye.

Ni inararibonye mu bijyanye no kwandika ubutaka cyane ko arizo nshingano yakoraga kuva Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka [NLA, National Land Authority], cyatangira.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati ‘‘Inshingano twazakiriye neza kandi icyizere umuntu aba yagiriwe kiba ari ikintu gikomeye cyane.’’

Nishimwe ufite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka, avuga ko zimwe mu ngamba ajyanye muri NLA, harimo ibyo kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z’ubutaka.

Ati ‘‘Icya mbere ni ugukomeza gutunganya serivisi z’ubutaka zikanoga ku buryo buri muturage wese ushaka serivisi y’ubutaka ayibona kandi akayibona neza ku gihe cyagenwe ku buryo abyishimira.’’

‘‘Ikindi ni ugukomeza gushyiraho ibishushanyombonera bituma ubutaka bukoreshwa neza no kugenda dukora ubugenzuzi kugira ngo turebe niba koko bya bishushanyombonera bishyirwa mu bikorwa.’’

Nishimwe avuga ko mu ngamba afite harimo gukorana n’abikorera kugira ngo bafashe leta mu kazi cyangwa muri serivisi z’ubutaka kugira ngo zirusheho kwihuta.

Avuga kandi ko mu byo iki kigo kizakomeza gushyiramo imbaraga harimo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubutaka.

Ati ‘‘Ni ukuzishyira kuri internet kugira ngo wa muturage abashe kuzisabira. Ni urugendo rutari rwarangira ariko twatangiye, serivisi nyinshi dufite zikorera ku rubuga rwa Irembo kandi abaturage bazi gukoresha Irembo.’’

‘‘Icyo abaturage basaba ni uko serivisi zihuta kandi Irembo ubu ryafatanyijwe n’igitabo cy’ubutaka ku buryo icyakorewe ku rubuga rwa Irembo gihita kigera muri cya gitabo cyandikwamo ubutaka, kitagombye gukora ingendo runaka kugira ngo gikorwe.’’

Muri Mutarama 2023, nibwo hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo gutanga icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka [Electronic certificate of land registration/e-title].

Iki cyemezo gihabwa umuntu wese wasabye serivisi; yaba uwandikishije uburenganzira ku butaka ku nshuro ya mbere cyangwa uwandikishije impinduka iyo ari yo yose muri rejisitiri y’ubutaka, akazajya agihabwa kuri telefoni cyangwa mudasobwa bitabaye ngombwa ko nyir’ubutaka agisohorerwa ku rupapuro nk’uko byahoze.

Incamake kuri Nishimwe

Nishimwe avuga ko akazi ka mbere yagatangiriye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, aho yakoraga ibijyanye no kwandikisha ubutaka. Ni umunyamategeko wabiminuje mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR].

Yize ibijyanye n’imitunganyirize n’imijyi muri Massachusetts Institute of Technology akaba afite n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko n’ubushabitsi.

Ni umwe mu bagize uruhare muri gahunda y’igihugu yo kwandikisha ubutaka, aho nibura ibibanza birenga miliyoni 11,4 bingana na 99% byabaruwe, bicibwamo imbibi ndetse byandikwa kuri bene byo.

Kuva muri Kanama 2021, Nishimwe Marie Grace ni Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda [Institute of Real Property Valuers in Rwanda, IRPV].

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, ni ikigo cya leta kibarizwa muri Minisiteri y’Ibidukikije, gifite inshingano zirimo gushyira mu bikorwa politiki z’ubutaka, igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, kwandika ubutaka, guhuza ubutaka, gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka n’ibindi.

Ikigo cyahawe inshingano yo gushyira mu bikorwa politiki, amategeko, ingamba n’amabwiriza by’Igihugu n’ibyemezo bya Leta byerekeranye no kwandikisha ubutaka, igenamigambi, imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse no kugira inama Leta mu bijyanye n’ubutaka.

Nishimwe Marie Grace yavuze ko azibanda ku kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z'ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages