00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyomugabo ukora amasafuriya mu byuma bishaje arasaba gufashwa kunoza ibyo akora

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 August 2020 saa 10:02
Yasuwe :

Mu mpanuro abayobozi bakuru b’igihugu batanga buri munsi, ntihashobora kuburamo izisaba urubyiruko kwihangira imirimo. Ni impanuro bigenda bigaragara ko abenshi mu rubyiruko bashyiramo umuhate, kugira ngo bagire aho bava n’aho bagera.

Niyomugabo Jean De Dieu wo mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu basore bataye mu gutwi ibivugwa n’abayobozi maze yihangira umurimo wo gufata ibyuma byashaje byiganjemo ibyo mu bwoko bwa ‘Aluminum’ akabikoramo amasafuriya.

Mu kiganiro uyu musore w’imyaka 25 yagiranye na IGIHE yavuze ko ubu bumenyi yabukuye mu masomo yahawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro, WDA.

Ati ‘’Ubusanzwe nize electronique ndangiza mu 2015 natangiye nkora muri aluminum ibati rituma televiziyo idashyuha, nyuma mfata icyemezo cyo kuba n’ubundi nayakuramo amasafuriya. Agashya kanjye ni ukubyaza umusaruro imyanda irimo amakara y’incenga, amaringi ya moto n’ibyuma byo muri moteri y’imodoka.’’

Muri aka kazi Niyomugabo abanza gufata ibyuma byo mu bwoko bwa ‘aluminum’ agenda atoragura mu myanda, maze akabicaniro mu ifuru bikaba umushongi nyuma akawusuka mu iforomo y’itaka agategereza iminota 30 wa mushongi ukuma wamaze gufata ishusho y’isafuriya.

Kugeza ubu afite ubushobozi bwo gukora amasafuriya 30 mu cyumweru ariko akavuga ko aramutse abonye ubushobozi yakora n’amasafuriya 100 mu cyumweru.

Zimwe mu mbogamizi agihura nazo harimo kuba abaturage batarumva neza agaciro k’ibyo akora.

Ati “Mfite ikibazo cy’uko abaturage batarasobanukirwa ibi bikorwa kuko bavuga ko bihenda, ubundi isafuriya ni 300 Frw ku muntu urangura n’ibihumbi bine ku muntu ugura imwe.”

Uyu musore asaba Leta ko yamwunganira mu kugura imashini yamufasha kunoza ubwiza bw’amasafuriya akora.

N’ubwo bitaramenyekana niba Akarere ka Rubavu kazamufasha kugura iyi mashini, Umuhuzabikorwa w’inama y’urubyiruko muri aka karere, Mutangana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko hagiye kurebwa uburyo yafashwa kuko abahesha ishema.

Yagize ati “Twashimye ibikorwa bye kuko ni ishema ku karere kuko yaduhagarariye neza mu marushanwa ya YouthConnekt agera mu rwego rw’igihugu, dufite gahunda yo kumufasha kugira ngo atere imbere. Hari uburyo bwinshi leta yashyizeho bwo kuzamura urubyiruko turimo gushaka uburyo nawe yazamuka nk’uko n’abandi barimo Uwamariya Assoumpta ukora divayi muri betterave bazamutse bakaba bafite ibigo bikomeye.’’

Ibyo uyu musore akora si we bigirira akamaro gusa kuko akoresha abakozi batatu ariko afite gahunda yo kubongera bakagera kuri 40 biganjemo igitsina gore mu gihe azaba yabonye ubushobozi.

Mu byo Niyomugabo amaze kugeraho abifashijwemo n’aka kazi ke harimo inzu ifite agaciro ka miliyoni enye n’ikibanza cya miliyoni ebyiri.

Mu karere ka Rubavu hakomeje kugenda haboneka ba rwiyemezamirimo bato nyuma yo kugenda bitabira YouthConnekt, ibintu byatumye havuka inganda eshatu zirimo urukora divayi rwa Kalisimbi Wine, urukora imitobe mu bitunguru na karoti n’uruganda rwa Nyamyumba rukora amasabune.

Ibi byuma bishaje nibyo Niyomugabo akoresha
Akoresha incenga z'amakara zajugunywe mu gushongesha ibyuma
Babanza gushongesha ibyuma bakoresheje umuriro
Bakoresha ibumba mu guha imiterere umushongi, bifuza imashini yabigenewe
Amwe mu masafuriya yarangije gukora ategereje abakiliya
Niyomugabo afite imwe mu masafuriya arangije gukora
Niyomugabo akoresha ibyuma bishaje birimo n'ibiva kuri moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages