Ni impungenge yagaragaje ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzumwa rya dosiye z’abayobozi basabirwaga kwemezwa ku myanya y’imirimo baherutse guhabwa n’Umukuru w’Igihugu.
Mu bisuzumwa harimo n’amashuri umuntu aba yarize ndetse by’umwihariko ababa barize mu mahanga baba bafite ‘Equivalence’ z’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi. Ni icyangombwa gitangwa n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC.
“Equivalence” ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe n’ishuri rikuru cyangwa kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko ibintu bya équivalence ari ibyo kwitondera kubera ko hari aho usanga biteza ibibazo kandi bitari ngombwa.
Ati “Hari ibyo njya numva muri HEC byerekeranye na za équivalence, ariko hari na za kaminuza zirinda ama-diplôme yazo, ku buryo uyifashe ukajya kuyigereranya n’izindi, ibyo n’iyo wabikora byagira agaciro iwawe ariko nta handi byakagira.”
Senateri Uwizeyimana yagarutse by’umwihariko ku bantu baba bafite diplôme za DESS [Diplôme d’études supérieures spécialisées], avuga ko nk’izi akenshi zijyana n’ibihugu ziba zaratangiwemo kuko ushobora gusanga hari aho zidatangwa cyangwa n’iyo zatangwa zikaba zititwa gutyo.
Ati “Urugero nko kuvuga ngo DESS ingana na Masters, ubwabyo sibyo kuko izo ni porogaramu ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ariko zitandukanye zidafite n’umubare w’amasomo ungana.”
“Nko muri Canada, usanga DESS nta bushakashatsi bagusaba gukora nyuma y’amasomo ariko kuri Masters ugasanga baragusaba gukora ubushakashatsi no kwandika igitabo nyuma yo kurangiza amasomo.”
Senateri Uwizeyimana yatanze urugero rw’abantu bize amategeko mpuzamahanga muri Afurika y’Epfo, iyo ubagereranyije n’abize Masters muri Canada cyangwa Amerika usanga ibiri ku ndangamanota atari bimwe, ariko bakaba bakora akazi kamwe.
Ati “Hanyuma nanone, akenshi biriya bihugu bimwe na bimwe bakunze gukora izo za ‘équivalence’ bagira ngo niba umukandida yararangije icyiciro runaka kugira ngo ashobore kuba yakwemererwa kwiga mu kindi. Icyo gihe bareba n’amasomo yize bagereranyije n’urwego rw’uburezi rwabo.”
Nk’urugero rwa DEA [Diplôme d’études approfondies], yo mu Bufaransa zingana na Masters zo muri Canada ariko zimbi ziruta DESS.
Senateri Uwizeyimana yatanze ingero za Masters zo muri Canada usanga hari izifite credit 45, zigaherekezwa n’ubushakashatsi bwo kwandika igitabo nabwo bushobora kubarirwa umubare wa credit runaka.
Ati “Bityo rero kuvuga ngo DESS ingana na Masters ubwabyo ntabwo aribyo. Hakwiye kurebwa ibigizwe na porogaramu aho kurebera ku mazina yazo cyangwa inyito ya diplôme.”
“Ngatekereza ko rero ibyo bintu, abantu bakwiye kuzabyitondera cyane cyane igihe cyo gutanga izo équivalence kuko bitakumvikana ko umuntu yahabwa equivalence adatanze indanamanota ye ngo barebe ibyo yize, ngo turebe uwo muntu mu byukuri yize iki? Yize amasomo angahe, yize ibiki?”
Yakomeje agira ati “Icyo kibazo mu byukuri kirahari hano, banakitugejejeho badusaba kubakorera ubuvugizi muri HEC. Nkaba nsaba ko njya mpura n’abana bagifite ntekereza ko mwazagikurikirana kugira ngo ntihagire abakomeza kukirenganiramo bimwa equivalence.”
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, Nsengiyumva Fulgence yavuze ko iki kibazo gikwiye gusuzumwa na komisiyo ibishinzwe.
Raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2021/22 yagaragaje ko mu turere 29 hari abarimu 666 bari mu kazi ariko badafite ‘équivalence’ z’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.
Ni ikibazo kandi kigaragara mu bandi bakozi ba Leta bakenera ‘équivalence’ ntibazibonere ku gihe, bigatuma komisiyo ibasabira kwirukanwa mu mirimo cyangwa abandi bakabura amahirwe yo kubona akazi cyangwa kujya mu myanya y’imirimo batsindiye.
Muri rusange, mu nzego z’imirimo ya Leta, iy’abikorera hari Abanyarwanda benshi bamaze imyaka n’imyaka ari abakozi, bahembwa ariko badafite izo ‘équivalence’ ndetse hari n’abakiri abashomeri kubera ko kubona icyo cyangombwa byabaye ingorabahizi.
Ku rundi ruhande ariko, HEC igaragaza ko mu mbogamizi ihura na zo harimo kuba hari abasaba ‘équivalence’, imyigire yabo igaragaramo ibibazo ndetse umubare munini w’abantu barize mu mashuri atujuje ibisabwa cyangwa atemewe mu bihugu aherereyemo.
Indi mbogamizi ni ukuba HEC isaba amakuru ayo mashuri Abanyarwanda baba barizemo, ntisubizwe cyangwa abize muri ayo mashuri bagatanga za ‘email’ zitagikoreshwa cyangwa ayo mashuri akaba yarafunzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!