Nk’uko tubikesha The New Times, Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa. Nyuma yo kwerekana ibyo akarere kamaze gukora, Njyanama yashinje abayobozi b’akarere kugenda gahoro no kuterakana ubushake bwo guharanira kwesa imihigo, mu gihe hasigaye amezi atatu ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.
Njyanama y’Akarere yamenye ko mu mezi atatu asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, akarere kamaze kwesa imihigo ku kigero cya 54% kandi bagakwiye kuba bageze kuri 75% ugereranyije n’igihe gisigaye.
Mu mishinga yadindiye havugwamo uwo kugeza ku baturage amazi meza n’amashanyarazi, kubaka imihanda mu midugudu y’icyitegererezo ndetse no mu tundi duce tw’icyaro, kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo, kuko bigeze kuri 30% gusa; hakaba kandi hazamo no kubaka amashuri n’amazu y’abatishoboye.
Ibindi byandindiye ni ishyigirwa mu bikorwa rya VUP rigeze kuri 16%, imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé n’imisoro y’akarere bikiri ku kigero cyo hasi.
Mbarushimana Nelson Perezida wa Njyanama, asanga nta cyizere ko imihigo yahizwe izaba yashyizwe mu bikorwa mu mpera z’umwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye ibikorwa bitinda kugerwaho, aruko Christopher Kalisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari unashinzwe ingengo y’imari y’akarere yaratinze kubaha amafaranga yo gukoresha hashyirwa mu bikorwa iyo mishinga.
Gusa Kalisa we yarabihakanye, avuga ko abayobozi batakurikije neza amabwiriza agenga gusaba ayo mafaranga.
Izindi mpamvu zagaragajwe na Njyanama harimo kudakorera hamwe kw’abayobozi no kuba buri umwe atiha gahunda. Banavuze kandi ko ikindi kibazo ari uko amasoko ahabwa abatayashoboye bikaba bituma imishinga itagerwaho.
Njyanama yasabye abayobozi b’akarere gukora cyane ku buryo katazaza inyuma mu mihigo uyu mwaka.
Abayobozi b’akarere bavuze ko biteguye gukora cyane, kugira ngo imihigo yadindiye ibe yashyizwe mu bikorwa mu gihe gito gisigaye. Umwaka ushize aka karere kaje ku mwanya wa 25 mu turere 30 mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO