00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Habyarimana yasimbuye uwagiye gukora mu kigo cy’imisoro muri Centrafrica

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 March 2015 saa 10:49
Yasuwe :

Habyarimana Jean Baptiste niwe utorewe kuba Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Burera, asimbuye Bumbakare Pierre Celestin wagiye gukora mu kigo cy’imisoro nk’umugenzuzi muri Centrafrica.

Mu matora yabaye kuwa 27 Werurwe 2015 ayobowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Habyarimana yayatsinze ku majwi 16/27, atsinze Nyirandikubwimana Perpetue wagize amajwi 9/27, mu gihe ayo matora yabonetsemo imfabusa 2.

Habyarimana atowe nk’umukandida uhagarariye umurenge wa Gahunga mu nama njyanama y’akarere ka Burera, nyuma yo gutorwa asezeranyije abajyanama bagenzi be gukorana neza bashakira iterambere akarere kabo.

Inama Njyanama y’Akarere ka Burera ibonye umuyobozi mushya mu gihe ako Karere kari kagiye kumara amezi asaga ane kadafite umuyobozi kuri uwo mwanya, nyuma y’aho Bumbakare wari kuri uwo mwanya, ku itariki ya 11 Gashyantare 2015, yashyikirije ubwegure inama idasanzwe y’ako Karere, agaragaza impamvu z’uko yahawe inshingano nshya zamusabaga gukorera kure y’Akarere ka Burera.

Byaje gutangazwa nyuma ko Bumbakare yabonye akazi nk’Umugenzuzi (Consultant) mu kigo cy’imisoro n’amahoro muri Repuburika ya Centrafrika.

Ni umugabo wubatse ufite imyaka 48, afite umugore n’abana 4, mu birebana n’amashuri yize; afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri kaminuza mu bumenyi bw’isi (Geography).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages