00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Njyanama yemeje ko Gitifu w’Akarere ka Muhanga yeguye

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert
Kuya 4 July 2017 saa 07:34
Yasuwe :

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yemeje amakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Gasana Celse, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, yahamirije IGIHE ko ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere yabagejejeho ibaruwa y’ubwegure.

Yagize ati “Ni byo twabonye ibaruwa y’ubwegure bwe igaragaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite”.

Celse yeguye mu gihe mu Karere ka Muhanga havugwa urunturuntu by’umwihariko ku bakozi bamaze igihe badahembwa kuva muri Mata, hakiyongeraho kuba byavugwaga ko Gasana atumvikanaga na bagenzi be muri komite nyobozi y’akarere.

Muri Nzeli 2016 Gasana ari mu bayobozi bigeze kubizwa icyuya na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC), atanga ibisobanuro mu ruhame, ku kuba yarigeze kubura yahawe gahunda n’izi ntumwa za rubanda, zo zemezaga ko yaba yarazihishe.

Gasana Celse yari umwe mu mu bamaze kumenyerwa mu buyobozi bw’Akarere ka Muhanga kuko yinjiyemo muri 2008.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Gasana Celse, weguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages