Bamwe mu rubyiruko baganiriye na IGIHE bahatuye bagaragaza imbogamizi baterwa no kudakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kungurana ubumenyi no guhanahana amakuru kandi ku buryo bwihuse.
Uwineza Carine ati “ Telefone ziba zifite umuyoboro rimwe na rimwe, ubundi zigafata imirongo y’iminara yo muri Congo nka Vodacom. Ntabwo uba ugihamagaye ndetse na internet ntushobora kongera kuyikoresha. Byaba byiza bongereye iminara yo mu Rwanda ubushobozi kuko usanga iyo muri Congo ari yo yiganje muri aka gace.”
Tuyishime Fiston yavuze ko gucikagurika kw’imiyoboro y’itumanaho bibadindiza mu mikorere yabo.
Ati “Hari igihe ufungura telefone ugasanga harimo iminara yo muri Congo, urumva iyo uri gukoresha interineti biba biri kugutinza, wenda twasaba abashinzwe ikoranabuhanga ko badufasha bakongerera iminara ubushobozi ikagera inaha mu buryo butomoye.”
Bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, Groupe Scolaire ya Nkombo bavuga ko bafite inzu irimo mudasobwa ariko ko badakoresha internet uko bikwiye.
Akaliza Claire ati “Izi mudasobwa zacu zibona internet inshuro nke zishoboka, bigatuma tudakora ubushakashatsi uko bikwiye ndetse ngo tunamenye gukoresha iri koranabuhanga.”
Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kanama 2016, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Jean Philbert Nsengimana mu biganiro bitegura umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko(wizihizwa ku wa 12 Kanama buri mwaka) yijeje abatuye Nkombo ko uyu mwaka ugomba kurangira iki ikibazo cy’iminara cyakemutse burundu.
Ati “ Ikibazo cy’ikoranabuhanga, guhamagara no kwitaba nanjye ubwanjye nabyiboneye ko birimo ikibazo. Dusuye ishuri dusanga bafite mudasobwa ariko birabagora kubona internet, iki kibazo kigomba gucyemuka. Reka mbizeze yuko uyu mwaka turimo uzarangira cyarahindutse amateka. Uyu murenge ugomba kuba uwa Mbere uzaba ufite itumanaho rimeze neza.”
Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko gufatanya mu gusigasira iri koranabuhanga kugira ngo rizabe umusingi w’ireme ry’uburezi.
Ikoranabuhanga ni kimwe mu biteza imbere ishoramari kuko aho rigeze guhanahana amakuru no gucuruza serivisi z’itumanaho birushaho kwihuta ndetse n’urubyiruko rukabasha kubona akazi ari na ko rurushaho kuribyaza umusaruro.
Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1999, wizihizwa bwa mbere kuwa 12 Kanama 2000.



















TANGA IGITEKEREZO