00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkombo: Babangamiwe n’urugendo rurerure rutuma bambuka i Kivu bagiye mu isoko

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 27 December 2019 saa 12:08
Yasuwe :

Abatuye ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi ko bwabubakira isoko ryo gucururizamo bikabagabanyiriza urugendo rw’amasaha abiri bakora bagiye guhaha i Kamembe.

Uvuye mu murenge wa Kamembe werekeza ku kirwa cya Nkombo bigutwara amafaranga atari munsi y’igihumbi n’ijana wafashe moto n’ubwato.

Abatuye iki kirwa bavuga ko bagenda n’amaguru bagiye kurema isoko rya Kamembe, bikabatwara amasaha atari munsi y’abiri.

Tuyizere Jean Claude “Ni ukwambuka tukajya Kamembe, hari ibirometero 12 urumva kubigenda ukongera ukagaruka harimo imvune, biba bigoranye kubona Umurenge ungana gutya nta soko ufite. Uvuye hano nka saa mbili ugerayo saa yine.”

Nyiramwiza Noella yagize ati “Tuva hano tukabanza tukambuka i Kivu tukajya mu murenge wa Nkanka maze waba ufite amafaranga ugatega moto y’igihumbi waba ntayo ukagenda n’amaguru, ni hafi amasaha abiri, urumva ko ari imvune.”

Basanga ikirwa cyabo kimaze gutera imbere ku buryo gikwiriye isoko rihagije ryabafasha guhahirana n’abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mukeshimana Chantal yagize ati “Hari byinshi twajya duhahiramo ndetse n’abanyekongo bakaza guhahira hano, urabona ko hano ari ku mupaka kandi natwe twashyiramo ibitanda maze tugacuruza, niba byashoboka baduha isoko hafi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem ntiyemeranya n’aba baturage aho avuga ko nta soko rinini rihakwiriye ahubwo hakenewe agasoko gatoya.

Ati “Isoko watekereza gushyira ku Nkombo ubundi ni ka gasoko gatoya, aho nimugoroba umuntu wejeje ibijumba aza akabihashyira, uvuye kuroba isambaza akazihashyira ariko ntabwo wahashyira isoko rinini kubera ko icyo gihe uzabura abajyana ibintu ku urundi ruhande, nibabijyanamo babure ababigura. Isoko rigomba kujya aho hantu rigomba kujyana n’ubushobozi bw’abahatuye.”

Umurenge wa Nkombo ugizwe n’ibirwa bibiri aribyo Nkombo na Ishywa. Utuwe n’abaturage barenga gato ibihumbi 17.

Abatuye ku Nkombo barifuza ko bahabwa isoko , ubuyobozi bukavuga ko bakeneye agasoko gato
Ikirwa cya Nkombo gituwe n'abagera ku bihumbi 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .