00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkombo:Batangiye kubona umusaruro w’ubwato Perezida Kagame yabahaye

Yanditswe na

Thamimu Hakizmana

Kuya 20 October 2015 saa 11:11
Yasuwe :

Ubwato Perezida Paul Kagame yahaye abatuye ku kirwa cya NKombo mu Karere ka Rusizi,bwatangiye gutanga inyungu ku ikubitiro igera ku baturage batishoboye.

Kuwa Mbere tariki ya 19 Ukwakira, mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi nibwo imiryango 100 ikennye kurusha iyindi yahawe ihene 100 zifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda,y’ yavuye mu nyungu ubu bwato.

Bamwe mu batuye ku kirwa cya Nkombo baganiriye na Radiyo Flash dukesha iyi nkuru, bashima inyungu z’ubwato Perezida Kagame yabahaye zitangiye kubageraho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi,bwo buvuga ko buzakomeza kugeza ku baturage inyungu z’ubu bwato bwabo kuko bukora ibikorwa by’ubucuruzi.

Kankindi Léoncie, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati “Twavuga ko ari ubwa mbere babonye kuri uyu musaruro, ariko si uko ubwato butinjiza ahubwo nuko twari twabanje gutegereza ngo hagire ikintu mu by’ukuri gishobora kugoboka ubwato igihe buhuye n’ikibazo.”

Yakomeje agaragaza ko abaturage bagiye gutangira kurya ku mbuto z’ubu bwato ngo bitewe n’uko iki gikorwa kizakomeza.

Abaturage batishoboye batangiye korozwa biturutse mu nyungu y'ubwato
Ubwato abatuye Nkombo bahawe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages