00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

No mu kibuga cya politiki, Umutoza ni we ugira ijambo rya nyuma - Joe Habineza

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 19 March 2015 saa 11:00
Yasuwe :

Nyuma yo kuvugwaho byinshi byaba byarabaye intandaro yo guhindurirwa imirimo ariko byose akabinyomoza, Amb. Joseph Habineza wahoze ayobora MINISPOC aravuga ko : "Umutoza ari we ugira ijambo rya nyuma ku bibera mu kibuga."

Hashize iminsi mu bitangazamakuru binyuranye yaba ama Radio, Televiziyo n’ibikorera kuri Internet bisesengura mu buryo bwabyo impinduka zabaye muri Ministeri y’Umuco na Siporo. Joseph Habineza utakiyiyobora, avuga ko nta gishya cyabayeho, kuko umutoza ari we uhorana ijambo rya nyuma mu bijyanye no kunoza umukino.

Nyuma y’aho Ambasaderi Joseph Habineza asimbuwe na Uwacu Julienne ku buyobozi bw’iyi Minisiteri benshi bagakeka impamvu zinyuranye, Joseph Habineza ntiyahwemye kuzivuguruza avuga ko ari impuha zidafite aho zishingiye.

Zimwe mu mpamvu zakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru ni ukuba ngo MINISPOC yaba yarakoresheje amafaranga atagira ingano mu bikorwa byo gutora no kwimika Miss Rwanda 2015, kuba hari amafaranga iyi Ministeri yatanze mu bikorwa bya Filimi y’Abanyamahanga izagirwamo uruhare na bamwe mu Banyarwanda, kuba Amb. Habineza yaratanze amafaranga menshi ku Banyanijeriya baje mu birori bya Miss Rwanda, kuba ngo yaba yarazize amagambo aherutse gutangaza avuga ko buri muyobozi agomba kwiyumvisha ko umwanya afite atari isambu yarazwe na se, n’bindi n’ibindi.

Amb.Joseph Habineza ngo ntacyo yishinja

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Amb. Joseph Habineza yavuze ko ntacyo yishinja, kandi ko nta n’icyo ashinja uwakoze impinduka, mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yagize ati “Nkiri Minisitiri nakoreraga igihugu cyanjye nkunda, u Rwanda, kandi n’ubu nzakomeza kugikorera, aho naba ndi hose. Ku bijyanye no guhindurirwa imirimo, birasanzwe ko umutoza yitegereza umukino, akongera imbaraga mu ikipe akoresheje ubushishozi bwe”.

Joe Habineza yongeyeho ko niba mu mukino wa Football Umutoza ari we ugira ijambo rya nyuma ku winjira n’usohoka mu kibuga ariko bigakorwa ku nyungu z’ikipe, ngo no mu kibuga cya politiki ni ko bimeze, coach (umutoza) ni we uvuga ijambo rya nyuma, agashimangira ko ibyo Perezida wa Repubulika yakoze biri mu bubasha bwe busesuye ahabwa n’amategeko.

Ku bijyanye n’ibyo ashinjwa na bamwe cyangwa ibyo akekewaho byaba byarabaye impamvu zo gusimburwa, Amb. Habizeza yagize ati: “No mu kiganiro n’abanyamakuru narabivuze, ariko n’ubu mbisubiremo, nta faranga na rimwe Minisiteri nayoboraga yatanze ku bikorwa bya Miss Rwanda cyangwa kuri iyo filime bavuga. Nta faranga na rimwe ryagiyemo, ni ibintu uwabishaka wese yagenzura akabibona.”

Joseph Habineza yashoje asaba buri wese gutanga umusanzu we yubaka igihugu, abantu bakava mu magambo adafite icyo yubaka, ati: “Ahubwo abakunda iterambere ry’umuco na siporo bafatanya n’ubuyobozi bushya buriho bakabiteza imbere, aho guhora mu magambo yo gushakisha bahimbahimba impamvu z’ibyarangiye.”

Habizeza Joseph wayoboye Minisiteri y’Urubyiruko Umuco na Siporo, nyuma akayiyobora yarahinduriwe inshingano, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, avayo agaruka muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco.

Mu bibuga byose byaba iby'umupira w'amaguru, iby'imikino y'intoki kimwe no mu bya Politiki, guhinduranya abakinnyi ni amahitamo y'umutoza

Ubwo yagirwaga Ambasaderi muri Nigeria, Joseph Habineza yagize ati:“Ndashimira Imana, ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame, ndashimira umuryango wanjye nkashimira kandi namwe mwese mwanditse cyangwa mukanyoherereza ubutumwa buhebuje. Benshi benshi bambajije uko niyumva ubu, meze nk’ifi bashyize mu mazi!”.

Ubwo yagarukaga kuyobora MINISPOC yagize ati: “Arakoze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame! Nzakomeza ubudakemwa no gukurikiza gahunda yawe yo guteza imbere u Rwanda”, yongeyeho ko nta bitangaza aje gukora, ko ahubwo aje gukomereza aho uwamubanjirije yari agejeje.

Joseph Habineza ni we Minisitiri wayoboye MINISPOC igihe kirekire kurenza abamubanjirije bose nyuma ya 1994.

Amb.Joseph Habineza n'ubwo yasimbujwe mu kibuga ntiyirukanywe mu mukino (Ifoto:inspirerwanda)

NTWALI John Williams

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages