00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta n’umwe ufite ubudahangarwa- RIB ku iperereza rikomeje ku nzoga z’ibyuma

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 August 2026 saa 06:46
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yashimangiye ko gukurikirana abafite aho bahuriye no kwenga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda bitarangiye ahubwo ko no zindi nzego zirimo na za minisiteri hazatungwamo itoroshi nihagira uhagaragara na we abiryozwe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 13 Kanama 2026, ubwo kuri RIB herekanwaga abakozi ba Leta 18 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Dr. Murangira yagaragaje ko ubu abantu bagera ku 104 bamaze gutabwa muri yombi kuva ku itariki 20 Nyakanga 2026, ariko ko guta abandi muri yombi bidahagaze.

Ati “Iperereza rirakomeje, ntabwo rirangiye uyu munsi. Uwo bizagaragara wese ko yagize uruhare muri ibi bintu nta kizatuma adakurikiranwa. Haba mu nzego zishyiraho ingamba, haba muri minisiteri iyo ari yo yose nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa bwo kuba atakurikiranwa.”

Yagaragaje ko gahunda yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, itazahagarara kugeza igihe uwayigizemo uruhare wese ucyidegembya azakurikiranwa.

Guta muri yombi abagize uruhare mu gukora ibitujuje ubuziranenge kandi yagaragaje ko bitazagarukira ku binyobwa gusa.

Ati “Muribuka igihe twahagarikaga imitobe ya Salama […]? Izi ngamba ntabwo zihagarariye ku binyobwa gusa zizakomeza no mu bindi kuko ubuziranenge ni ikintu cy’ingenzi kandi dushaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzima.”

Mu bantu 104 bamaze gutabwa muri yombi harimo ba nyir’inganda zengaga ibinyobwa bitujuje ubuzirange, abo bakoranaga n’ababafashaga mu gutumiza ibitemewe mu kuzenga.

Harimo kandi n’abakozi bo mu nzego za Leta barimo abayobozi bagize uruhare mu kubakingira ikibaba no kubaha ibyangombwa mu buryo butemewe berekanywe uyu munsi.

Inzoga z’itujuje ubuziranenge ziri guhashywa cyane. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyafunze inganda zirenga 140 zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora, ndetse gihagarika by’agateganyo ubwoko bw’inzoga 52 zituruka mu mahanga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko mu isuzuma ryakorewe zimwe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zapimwe, basanze harimo izifite igipimo cya 90% cya alcool, hakabamo n’ibinyabutabire by’uburozi bitagenewe kunyobwa.

Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabariwemo abahuye n’ingaruka z’igihe kirekire.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga ya indwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n’izindi zirimo alcool ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.”

Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuva muri Mutarama 2026, 100 barahuma. Kugeza muri Nyakanga, mu gihugu hose habaruwe abantu ibihumbi 11 bagizwe imbata n’izi nzoga ku buryo kuzireka byabatwara igihe kinini.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibikorwa byo guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge bigikomeje ko uwabigizemo uruhare wese azakurikiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages