00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvège: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’ikinyagihumbi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 6 July 2015 saa 04:26
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 6 Nyakanga yitabiriye inama y’iminsi itatu igamije guteza imbere intego z’ikinyagihumbi ibera muri Norvège mu murwa mukuru Oslo.

Muri iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban-Ki Moon ndetse na Minisitiri w’intebe wa Norvège, Erner Sorberg baza gutanga raporo igaragaza aho Isi igeze mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Nyakanga Perezida Kagame azanitabira inama ivuga ku burezi nk’umusingi w’iterambere. Azaba ari mu itsinda rizatanga ikiganiro kizibanda ku ishoramari mu burezi.

Muri iri tsinda Perezida Kagame azaba ari kumwe na Golden Brown wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza ubu akaba ari intumwa y’Umuryango w’Abibumbye yihariye ku birebana n’iterambere ry’uburezi ku Isi, Julia Gillard wari Minisitiri w’Intebe wa Australia ubu akaba ayobora Umuryango Mpuzamahanga Uharanira iterambere ry’uburezi.

Iyi nama ivuga ku burezi izanagaragaramo Malala Yussafzai, umukobwa ukiri muto wo muri Afghanistan wamenyekanye cyane ubwo yaraswaga n’Abataribani bamuziza guharanira ko abana b’abakobwa bo muri Afganistan bagana ishuri.

Abayobozi bo ku Isi yose bazitabira iyi nama bazigira hamwe uko bahuza imbaraga mu guteza imbere uburezi mu bihugu byugarijwe n’amacakubiri, imvururu n’ubukene no kureba uko intego z’ikinyagihumbi zagerwaho by’umwihariko uburezi kuri bose.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu 400 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, inzego z’abikorera n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga yita ku burezi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .