00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvege: Ubujurire bwa Bugingo wakoze Jenoside bwafashe ubusa

Yanditswe na

Philbert H.

Kuya 16 January 2015 saa 01:24
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Sadi Bugingo bidasubirwaho icyaha cya Jenoside, rumugumisha ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 21 yari yakatiwe.
Le Figaro itangaza ko kuri uyu wa 16 Mutarama 2015, Urukiko rw’Ubujurire nta cyo rwahinduye ku gihano Sadi Bugingo yari yakatiwe n’urukiko rwa Oslo, rumurekera ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 21, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cya Jenoside.
Uru rukiko rwamuhamije ibyaha birimo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi babarirwa mu 2000 bari (…)

Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Sadi Bugingo bidasubirwaho icyaha cya Jenoside, rumugumisha ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 21 yari yakatiwe.

Le Figaro itangaza ko kuri uyu wa 16 Mutarama 2015, Urukiko rw’Ubujurire nta cyo rwahinduye ku gihano Sadi Bugingo yari yakatiwe n’urukiko rwa Oslo, rumurekera ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 21, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cya Jenoside.

Uru rukiko rwamuhamije ibyaha birimo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi babarirwa mu 2000 bari bahungiye muri Economat General ya Kibungo, ndetse no gutegeka ko basohora Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Kibungo bakajya kubica.

Yahamijwe kandi icyaha cyo gutwara abari bagiye kwica, no kuranga ahari hihishe Abatutsi.

Nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 21 kuwa 14 Gashyantare 2013, Sadi Bugingo waburanaga avuga ko ari umwere, yajuririye icyo cyemezo cy’Urukiko, ubujurire bwe butangira kuwa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2014.

Yashinjwaga ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, kuba yarateguye akanayobora ibitero byari bigambiriye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kibungo, n’abari bahungiye ku bitaro bya Kibungo no kuri Economat kuri Diyosezi ya Kibungo.

Muri uru rubanza mu bujurire, humviswe abatangabuhamya 91 baturutse mu Rwanda, barimo abamushinja ndetse n’abamushinjura.

Muri abo batangabuhamya , 52 bumviswe hakoreshejwe iya kure (video conference) n’aho 39 bumvirwa aho urubanza rwaberaga muri Norvege.

Sadi Bugingo yahoze ari umucuruzi ukomeye ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo ubu ni mu ntara y’Uburasirazuba, akaba yarageze muri Norvege mu 2001, akora akazi k’ushinzwe isuku ahitwa Bergen, atabwa muri yombi mu 2011.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .