Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019, umunsi abanyarwanda bazirikanamo ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda, hakinwe imikino ya nyuma y’igikombe cy’Intwari cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye na Ferwafa.

APR FC yakinnye na Rayon Sports ibura kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sugira Ernest bavunitse, naho Rayon Sports yo yaburaga Fabrice Mugheni na Eric Irambona bavunitse na Manishimwe Djabel uri mu kiruhuko nyuma yo kurushinga.

Uyu mukino wayobowe na Samuel Uwikunda afatanyije na Bwiriza Nonati Raymond na Hakizimana Ambroise ku mpande naho umusifuzi wa kane yari Abdul Karim Twagirumukiza.

Ikipe ya Jimmy Mulisa yatangiye umukino igaragaza urwego rwo hejuru, ihererekanya neza kurusha Rayon Sports byanayihesheje igitego hakiri kare.

Ku munota wa 29 gusa, ku makosa ya Rutanga Eric watakaje umupira hafi y’izamu, wafashwe na Issa Bigirimana awohereza mu rubuga rw’amahina uhura na Nshuti Dominique Savio afungura amazamu ariko ntiyishimira iki gitego nk’uko bisanzwe, kubera guha icyubahiro ikipe yamumenyekanishije.

Mu minota yakurikiyeho ikipe ya Rayon Sports yihariye umukino inahusha uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego, nko ku munota wa nyuma w’igice cya mbere rutahizamu wayo Michael Sarpong yasigaranye n’umunyezamu Kimenyi Yves ariko ishoti yateye rigarurwa n’umutambiko, bituma igice cya mbere kirangira APR FC iri imbere.

Igice cya kabiri kigitangira Jimmy Mulisa yakoze impinduka zihuse akuramo Michel Rusheshangoga wavunitse asimburwa na Songayingabo Shaffy, naho Mugunga Yves utigaragaje cyane muri uyu mukino asimbuzwa Evode Ntwari.

Izi mpinduka zatumye Rayon Sports idakomeza kuyisatira cyane ahubwo APR FC ishaka igitego cya kabiri, ariko amahirwe ntiyayihira ku munota wa 62 ku ikosa ryakorewe Muhadjiri Hakizimana haboneka ‘coup franc’, ayiterera neza ariko umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu. Benshi baketse ko umupira wageze mu izamu ariko umusifuzi Uwikunda ntiyabyemeza.

Roberto Oliveira Goncalves do Carmo utoza Rayon Sports yakoze impinduka yinjiza Ndayisenga Kevin na Bukuru Christopher, ariko ntibyagira icyo bihindura umukino urangira APR FC itahanye intsinzi y’igitego 1-0.

Iyi ntsinzi yahise iyihesha igikombe cy’Intwari kuko yujuje amanota atandatu, ikurikirwa na AS Kigali n’amanota atanu, Rayon Sports iba iya gatatu n’amanota ane naho Etincelles FC isoreza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Michel Rusheshangoga wari uyoboye APR FC, mbere y'umukino yibukije abanyarwanda guharanira ubutwari
Michel Rusheshangoga wari uyoboye APR FC, mbere y'umukino yibukije abanyarwanda guharanira ubutwari
Kapiteni wa Rayon Sports, Manzi Thierry, nawe yatanze ubutumwa bugaruka ku ntwari z'u Rwanda
Kapiteni wa Rayon Sports, Manzi Thierry, nawe yatanze ubutumwa bugaruka ku ntwari z'u Rwanda
Issa Bigirimana ni we wahinduye umupira wavuyemo igitego
Issa Bigirimana ni we wahinduye umupira wavuyemo igitego
Savio Nshuti yari ahagaze neza afungura amazamu, atsinda ikipe yahozemo
Savio Nshuti yari ahagaze neza afungura amazamu, atsinda ikipe yahozemo
Igitego kimwe cyahesheje APR FC igikombe yaherukaga mu 2017
Igitego kimwe cyahesheje APR FC igikombe yaherukaga mu 2017
Umunyezamu Mazimpaka ntiyamenye aho umupira unyuze
Umunyezamu Mazimpaka ntiyamenye aho umupira unyuze
Mazimpaka yakinaga na APR NFC ku nshuro ya mbere kuva ageze muri Rayon Sports
Mazimpaka yakinaga na APR NFC ku nshuro ya mbere kuva ageze muri Rayon Sports
Mu gice cya kabiri APR FC yongeye kugerageza ishaka igitego cya kabiri ariko Mazimpaka ayibera ibamba
Mu gice cya kabiri APR FC yongeye kugerageza ishaka igitego cya kabiri ariko Mazimpaka ayibera ibamba
Abafana bari benshi nk'uko bisanzwe ku mukino uhuza aya makipe yombi
Abafana bari benshi nk'uko bisanzwe ku mukino uhuza aya makipe yombi
Amacenga anogeye ijisho ya Muhadjiri Hakizimana ntiyabuze kuri uyu mukino
Amacenga anogeye ijisho ya Muhadjiri Hakizimana ntiyabuze kuri uyu mukino
Issa Bigirimana yagoye ba myugariro ba Rayon Sports
Issa Bigirimana yagoye ba myugariro ba Rayon Sports
Manzi Thierry n'ingabo ze ntabwo bashoboye kwisubiza igikombe batwaye umwaka ushize
Manzi Thierry n'ingabo ze ntabwo bashoboye kwisubiza igikombe batwaye umwaka ushize
Mugunga Yves wakinnye mu mwanya wa Sugira Ernest ntabwo yitwaye neza
Mugunga Yves wakinnye mu mwanya wa Sugira Ernest ntabwo yitwaye neza
Olivier Karekezi wakoreye aya makipe yombi, yarebye uyu mukino ari kumwe n'umugore we
Olivier Karekezi wakoreye aya makipe yombi, yarebye uyu mukino ari kumwe n'umugore we
Uyu mukino wasifuwe na Samuel Uwikunda
Uyu mukino wasifuwe na Samuel Uwikunda
Wagner do Nascimento Silva yatangiye akazi nabi atwarwa igikombe n'umukeba
Wagner do Nascimento Silva yatangiye akazi nabi atwarwa igikombe n'umukeba
Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports ntabwo yahiriwe kuri uyu munsi
Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports ntabwo yahiriwe kuri uyu munsi
Pierre Damien Habumuremyi uyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) yarebye uyu mukino yicaranye na Bamporiki Edouard uyobora Itorero rw'Igihugu
Pierre Damien Habumuremyi uyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) yarebye uyu mukino yicaranye na Bamporiki Edouard uyobora Itorero rw'Igihugu
Umuyobozi wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens yari yambaye amabara ya Rayon Sports asanzwe afana
Umuyobozi wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens yari yambaye amabara ya Rayon Sports asanzwe afana
Visi meya w'Umujyi wa Kigali, Parfait Busabizwa nawe yari ahari
Visi meya w'Umujyi wa Kigali, Parfait Busabizwa nawe yari ahari
Muhirwa Frédéric niwe washyikirijwe sheke ya Rayon Sports kuko abakinnyi n'umutoza bahise bitahira umukino ukirangira
Muhirwa Frédéric niwe washyikirijwe sheke ya Rayon Sports kuko abakinnyi n'umutoza bahise bitahira umukino ukirangira
Masudi Djuma Irambona utoza AS Kigali yambikwa umudari w'umwanya wa kabiri mu gikombe cy'Intwari
Masudi Djuma Irambona utoza AS Kigali yambikwa umudari w'umwanya wa kabiri mu gikombe cy'Intwari
APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari 2019
APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari 2019
Abafana bamwe ibyishimo byabarenze
Abafana bamwe ibyishimo byabarenze
Rayon Sports yashimiye abafana nyuma y'umukino
Rayon Sports yashimiye abafana nyuma y'umukino

Amafoto: Ntare Julius