Yabivuze ku wa 25 Gashyantare 2018, mu mahugurwa y’abayobozi b’ishyaka PL bo mu turere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo agamije kubakangurira gushyira ingufu muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza.

Depite Munyangeyo yavuze ko gahunda zo kwigisha abana kwirinda ibishuko bibashora mu busambanyi ziriho ariko hakwiye no guhagurukira ababasambanya kandi bagahanwa bikomeye.

Ati “Icyo ni cyo nanjye nifuza, nshyigikiye ko abasambanya abangavu bajya baburanishirizwa mu ruhame, tubashyire ku karubanda, ujya gukira indwara arayirata […] kwigisha ni uguhozaho ariko ndumva nituvugurura amategeko tukabashyira ku karubanda tukavuga tuti ‘abangaba nibo bagiye kudindiza iterambere ry’abanyarwanda’, ndumva rwose mfite icyizere ko bizahagarara”.

Ibi depite Munyangeyo Theogene abivuze nyuma yaho bamwe mu babyeyi bagaragaje ibyifuzo by’uko inzego zibishinzwe zahagurukira ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu, abazibatera bagahanwa kandi bakajya baburanishirizwa mu ruhame.

Umwaka ushize Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 y’amavuko bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Nta mibare ifatika iratangazwa igaragaza abantu bahawe ibihano baryozwa gutera inda abangavu.

Abayoboke b’ishyaka PL baganiriye na IGIHE nabo bagaragaje ko guhana abagabo n’abasore batera inda abangavu bikozwe byakemura ikibazo cy’inda zitateguwe zikomeje kwiyongera mu rubyiruko.

Bakanguriwe kwita no kubindi bibazo byugarije abanyarwanda birimo ubukene, ibiyobyabwenge n’umwanda bakabishakira ibisubizo birambye.

Depite Munyangeyo Theogene, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PL
Depite Munyangeyo Theogene, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PL
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PL bo mu turere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PL bo mu turere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo

[email protected]