Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo abitabiriye umwiherero w’abayobozi bakuru b’inzego zose zibumbiye mu rwego rw’ubutabera, bifatanyaga mu muganda rusange n’abaturage bo mu Kagari ka Barija, Akarere ka Nyagatare.
Hakozwe umuganda wo gucukura umuyoboro w’amazi ungana na kilometero ebyiri witezweho guha amazi meza ingo zirenga 400 zo mu mudugudu wa Burumba. Ibikorwa byakozwe uyu munsi bikaba byabariwe agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwizeyimana yabwiye abaturage bitabiriye uyu muganda ko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose mu gukora ibikorwa bituma biteza imbere batarindiriye kwizera Imana gusa.
Yagize ati “Ibi bihugu byose mubona biteye imbere ndetse n’aba bantu bose mubona bakize, nta muntu n’umwe nzi watejwe imbere no gusenga, nta numwe. Wenda urakora ugasenga ugasaba Imana guha umugisha ibikorwa byawe kugira ngo bigende neza, niba warahinze byere cyangwa niba ucuruza wunguke ariko ntabwo Imana izamanura umuceri n’ibishyimbo n’amafaranga ngo nuko wayisenze cyane.”
“Nubwo wapfukama amavi agakoboka ushobora kurinda upfa tukagushyingura, rero mujye musenga Imana ariko munakore mwiteze imbere.”
Yasabye abanyamadini kujya babwiriza abantu gukora cyane kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere aho kubabwiriza kwizera ijambo ry’Imana gusa.
Minisitiri w’urubyiruko akaba n’imboni y’Akarere ka Nyagatare Rosemary Mbabazi wari witabiriye uyu muganda, yashimiye abaturage bitabiriye uyu muganda ari benshi.
Ahereye ku muyoboro wacukuwe, Minisitiri Mbabazi, yabijeje ko ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka muri uyu mudugudu.
Yasabye kandi abaturage gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo byagezweho ndetse no kurushaho kwiteza imbere.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru batuye muri uyu mudugudu bavuga ko ubusanzwe bavomaga amazi yo mu bidamu bityo kubona amazi meza yo kunywa bikaba byari bigoye.
Ingabire Joyce yavuze ko yabagiragaho ingaruka mbi zo kurwara inzoka. Kubona amazi yo kunywa byasabaga ko bayagura 100 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO