00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Nta handi ku Isi nshobora kugenda njyenyine amasaha y’ijoro uretse mu Rwanda”

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 3 August 2013 saa 05:14
Yasuwe :

Ibi ni ibivugwa na Helene Thomas, umunyamakuru w’imyaka 38, akaba n’umushakashatsi mu bumenyi bujyanye n’itangazamakuru ukomoka mu gihugu cya Australia.
Helene Thomas yaje mu Rwanda bwa mbere hashize imyaka irindwi, amaze imyaka ine akora ibiganiro birebire bya radio (Radio documentaries) ku Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho abyohereza iwabo bigaca kuri Radio y’igihugu. Avuga ko muri iki gihe cyose yari amaze agenda u Rwanda ndetse n’imyaka ibiri yari amaze akora (…)

Ibi ni ibivugwa na Helene Thomas, umunyamakuru w’imyaka 38, akaba n’umushakashatsi mu bumenyi bujyanye n’itangazamakuru ukomoka mu gihugu cya Australia.

Helene Thomas yaje mu Rwanda bwa mbere hashize imyaka irindwi, amaze imyaka ine akora ibiganiro birebire bya radio (Radio documentaries) ku Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho abyohereza iwabo bigaca kuri Radio y’igihugu.

Avuga ko muri iki gihe cyose yari amaze agenda u Rwanda ndetse n’imyaka ibiri yari amaze akora ubushakashatsi ku mpamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu Rwanda. Yishimiye uburyo Abanyarwanda babayeho, ndetse no gufashanya kubaranga. Ngo ibyo yabonye mu Rwanda, asanga ari ubumuntu tugifite ab’iwabo benshi bataye, kuko ho umuntu aba ari nyamwigendaho.

Thomas ukorera radio y’igihugu y’iwabo muri Australia, yari amaze imyaka ibiri akora ubushakashatsi mu Rwanda, avuga ko iyo agereranyijeimibereho y’abantu mu bihugu bitandukanye, harimo na Australia akomokamo, asanga u Rwanda ari rwiza cyane, kandi rufite umutekano kurusha uko bamwe baba babyibeshyaho.

Agira ati “Iyo ngiye kuva iwacu muri Australia usanga bambaza bati ‘ariko se ubwo urumva nta bwoba ufite bwo kujya hariya hantu?’ Ugasanga barambaza ibibazo byuzuyemo ubujiji, aho usanga bagikeka ko mu Rwanda bagitemana. Nyamara si ko biri, kuko nta hantu kuri iyi si ndajya ngo numve niyizeye nko mu Rwanda.”

Akomeza agira ati “Mu Rwanda ni ho hantu honyine ku Isi nshobora kugenda amasaha yose ndi njyenyine, n’iyo haba ninjoro nkumva ntacyo nikanga. Njye n’iyo ndi Perth, sinshobora kugendagenda mu gace ntuyemo ndi njyenyine nijoro, kuko haba abantu bagutega bakakugirira nabi.”

Abantu bo mu bihugu byateye imbere hari ubujiji bafite kuri Afurika
Uyu mutegarugori avuga ko ibimutangaza ari ukuntu abanyaburayi n’abandi bose bo mu bihugu byateye imbere, ubasangana ikibazo cyo kuba batamenya neza uko abanyafurika babayeho. Byagera ku banyarwanda bikaba ikibazo cyane, kuko usanga bakeya bazi u Rwanda, bamwe muri bo bakibwira ko umuntu yakwadukira akamutema, cyangwa akamwica ntacyo bapfuye.

Ati “Nyamara ibintu si ko bimeze! Utarahagera ntashobora kubyumva; Abanyarwanda ni abantu b’abanyamahoro, batagira amahane n’intonganya, nk’uko nagiye mbibona henshi nagiye njya.»

Thomas avuga ko imyumvire ari ikibazo ku bantu bose bo mu bihugu bitandukanye, kuko usanga hari uko abazungu batagenze cyane bafite imyumvire idasobanutse kuri Afurika, kimwe n’uko usanga hari Abanyafurika bafite imyumvire idafatika ku banyaburayi. Ngo nk’iwabo usanga hari abantu bagifite ivanguraruhu, ku buryo iyo babonye Umunyafurika bamubwira amagambo mabi.

Abanyafurika bishimira ubuzima

Helene Thomas, yongeraho ko mu bintu byamushimishije cyane ku mibereho y’Abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange, ni uko babaho mu buzima utavuga ko ari bwiza cyane, ugendeye ku kuba usanga bamwe ari nta mafaranga bafite cyangwa ibikoresho bihenze mu ngo zabo. Ugasanga barishimye, barakundana ndetse bakanafashanya, ukabona ko bitananyeho. Ngo ibyo ukaba utapfa kubibona mu bihugu byateye imbere, aho abantu bose baba bameze nka ba nyamwigendaho.

Ubu buzima bw’Abanyaburayi n’abo mu bihugu byateye imbere, usanga abaturage baho bakuze benshi muri bo, bari ku miti yo kubafasha kurwanya agahinda kaba karabaheranye (Antidépresseur).

Helene Thomas "Nta handi nabonye watembere uko ushatse, igihe cyose nko mu Rwanda"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages