00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kibazo cy’umwanda kiri kwa ‘Kabuga’-Dr Mukabaramba

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 March 2019 saa 08:55
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibireho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko kuvuga ko hari abantu bafungirwa kwa Kabuga bakahavana indwara atari byo, kuko nta kibazo cy’umwanda kiharangwa.

Yabigarutseho nyuma y’aho Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, ihamagaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ngo atange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu no muri raporo ya CNLG y’umwaka wa 2017/18.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe harimo abantu bamwe bagitabwa muri yombi bagafungirwa mu bigo bizwi nka ‘transit centres’, ariko bakarenza iminsi yagenwe n’amategeko.

Mu mwaka ushize kandi hari bamwe mu baciye mu kigo kizwi nko kwa Kabuga giherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, bagaragaje ko baharwariye indwara y’ubuheri bakunze kwita ishitu, ndetse n’ikibazio cy’ibiheri biharangwa byose bakavuga ko biterwa n’umwanda uhari.

Ubwo IGIHE yabazaga Dr Mukabaramba iki kibazo cy’isuku nke, we yavuze ko kidahari.

Ati “Oya, icyo kibazo cy’umwanda cyo ntabwo aricyo kuko turabasura buri gihe, turabasura kandi nabo ni abantu bakuru, abantu bakuru ubwabo bagombye kwikorera isuku, ntabwo wajya gukoropera umuntu ukuze, icyo leta ishyiraho ni ukubaha ibiryamirwa no kubagurira ibintu bikora amasuku, ntabwo hari umwanda mu by’ukuri.”

Dr Mukabaramba ntiyabuze kugaragaza ko ikibazo cy’abantu benshi bari muri iki kigo, giterwa n’uko usanga uturere dutatu twose two mu mujyi wa Kigali, abadufatiwemo ariho bajya gufungirwa.

Yagize ati “Ubundi buri karere kagira transit centre yako ariko muri Kigali uturere dutatu twose duhurira kuri Transit yo kwa Kabuga i Gikondo, ari nayo mpamvu uhasanga umubare mwinshi w’abantu, twasabye ko buri karere kabishoboye kagira transit centre yako ariko turi mu biganiro, twanasabye ko bishobotse hakubakwa indi yagutse.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yavuze ko ikibazo cy’uko wasangaga abakobwa cyangwa abagore batagira ahantu bajyanwa kugororwa kigiye gukemuka, kuko ikigo cyagenewe abagore cyamaze kuzura i Gitagata ubu hakaba hari gushyirwamo ibikoresho.

Ku kibazo cy’abantu bafungirwa muri izi transit centre bakarenza gihe, Dr Mukabaramba yabwiye abadepite ko hari itsinda bashyizeho rigiye kujya rijya aho aba bantu bafungiye umunsi ku munsi kugira ngo rirebe abarimo bafite ibibazo runaka, niba hari ugomba gutaha atahe.

Yavuze ko hari amabwiriza asobanutse avuga ko nta muntu ugomba kurenza amasaha 72 muri ibi bigo, kandi ngo kugeza ubu hari bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye batawe muri yombi kubera kutubahiriza iri bwirizwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibireho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko nta mwanda uri mu kigo cyo kwa Kabuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .