00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kwitera ijeke, ruswa mu gihugu cyacu irahari - Mupiganyi wa TI-Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 December 2023 saa 08:47
Yasuwe :

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, TI-Rwanda [Transparency International Rwanda], Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya ruswa mu Rwanda, bitavuze ko idahari.

Yabitangaje kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, ubwo yari amaze kumurika ibyavuye mu bushakashatsi uyu muryango abereye umuyobozi wakoze ku bijyanye na Ruswa Nto mu Rwanda, RBI [Rwanda Bribery Index].

Ubushakashatsi bwa Transparency International ku rwego rw’Isi [CPI], bwashyize u Rwanda ku mwanya wa Kane mu bihugu bitarangwamo ruswa muri Afurika kuko rufite amanota 51%.

Mupiganyi yavuze ko n’ubwo iyo mibare igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza ku ruhando mpuzamahanga bitavuze ko nta ruswa iharangwa.

Ati “Nta kwitera ijeke kuko ruswa mu Rwanda irahari. 22% bavuga ko basabwe ruswa cyangwa batanze ruswa, iyo dushyize mu mibare tugakuba na miliyoni esheshatu zirenga z’Abanyarwanda bakagombye kuba bahura n’icyo kibazo cya ruswa, imibare irazamuka cyane ni hafi ya miliyoni imwe irenga y’Abanyarwanda bahuye na ruswa.”

“Ni byiza gutekereza mu byiza tureba imbere kuko tuba tureba aho twaturutse n’aho tugeze kuko hari intambwe irimo guterwa ariko nanone ntabwo tugombye kugenda ngo turyame dusinzire, ngo tuvuge ko twageze iyo tujya.”

Mupiganyi avuga ko n’ubwo raporo zitandukanye zigaragaza ko mu Rwanda barwanya ruswa, bitavuze ko idahari ndetse hakenewe imbaraga za bose mu kuyirandura.

Ati “Ruswa irahari, umunsi ku munsi, abaturage barahura n’ikibazo cya ruswa, hari nk’ingero umuturage ashobora kuba yakoreye amafaranga hakaza abandi bantu bamubwira ngo atange mu byo yakoreye, atazi icyo agiye gukora, urumva ni wa muntu uba ugiye gukoresha ububasha bwe mu nyungu ze bwite.”

“Ntabwo turimo kuvuga ngo yaragabanyutse, ruswa irahari kandi imbaraga zacu twese zirakenewe kugira ngo tuyirandure, dukomeze gutera imbere tugabanya biriya bipimo, nituza tukagera kuri 5% mu gusabwa no kuyitanga muri rusange, tuzaba turi kugana ahantu heza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tuzagera kuri 0%, ngira ngo murabizi ko na Yesu mu ntangiriro y’Isi bavuga ngo Adam na Eva bakoze icyaha kubera ruswa. Ubwo rero ni ikintu tugomba kubana nacyo.”

Avuga ko ruswa uretse kuba imunga ubukungu bw’igihugu muri rusange ariko ituma abanyantege nke barengana kurushaho.

Ati “Icyo tugomba gukora ni ukugira ngo tugabanye ingaruka zayo ku banyantege nke kuko hariho bamwe bafite n’ubushobozi bwo kuba batanga ikiguzi cyayo basenya n’igihugu birumvikana.”

“Ariko bariya banyantege nke tugomba kubarengera kugira ngo twubake igihugu gifite intumbero cyangwa icyerekezo gihuje Abanyarwanda bose, iterambere turisangiye ntawe urenganye.”

Ubushakashatsi bwa TI-Rwanda bwagaragaje ko Abanyarwanda 13% babona mu ruswa iri ku rwego rwo hejuru mu gihugu. Ni mu gihe ababona ko iri ku rwego rwo hasi ari 50.84% naho abandi 17% bakabona iri ku kigero kiringaniye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Apollinaire yavuze ko mu Rwanda ruswa ihari
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ingamba zashyizweho mu kurwanya ruswa zikomeje gutanga umusaruro
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Apollinaire Mupiganyi
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku ngamba zafasha mu kurwanya ruswa
Abitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa BRI bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages