Ubu butumwa Senateri Prof Nkusi yabutanze mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 772 barangije amasomo yabo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse na 48 barangije mu cyiciro cya gatatu (Masters).
Prof Nkusi wari uhagarariye Guverinoma muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 7 ku barangije icyiciro cya kabiri, n’inshuro ya mbere ku barangije icyiciro cya gatatu, yabibukije ko igihugu kibakeneyeho igisubizo cy’ibibazo bitandukanye.
Senateri yababwiye ko n’ubwo ibyo bize bikenewe cyane mu gihugu, bakwiye kuzirikana ko bagomba kuba bafite impamba y’ubumenyi n’ubushobozi bihagije kuko isoko ry’umurimo rikeneye abafite ubushobozi budashidikanywaho.
Yagize ati “Ihiganwa mu gushaka akazi ntibigira imbabazi, nta mpuhwe ni ugufata abakora neza. Ndagira ngo mubimenye ko utazatanga umusaruro [isoko ry’umurimo atazarishobora] uko mwabonye impamyabumenyi bibe no kugira impamyabushobozi.”
Aba banyeshuri barangije mu mashami y’icungamutungo,amategeko, iterambere ry’icyaro, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.
Prof Nkusi asanga amenshi mu mashami aba banyeshuri barangijemo ari igisubizo ku bibazo bijyanye n’iterambere igihugu kigezeho.
Ati “Isi ni byo Imana yarayiduhaye ngo tuyiture tuyibyaze umusaruro ariko mu buryo bwo kwita ku bidukikije…ikindi ni uko imijyi yacu igenda ikura vuba ku buryo hakenewe abahanga bayobora imitunganyirize yayo…ibyo byose ni ibintu twifuza ko abarangije hano bazafasha igihugu.”
Umuyobozi wa INILAK Dr. Jean Ngamije yijeje abanyarwanda ko abanyeshuri barangije bahawe ubumenyi buhangije, ku buryo bitezweho kuba igisubizo haba mu kwihangira imirimo ndetse no kuba abakozi beza ku bazabakoresha.
Yagize ati “Abanyeshuri barangije uyu munsi tubafitiye icyizere kuko uko bigishijwe bahawe ubumenyi buhagije kugira ngo bagirire akamaro imiryango yabo, uturere twabo n’igihugu muri rusange.Ubumenyi rero barabufite, ari ukwihangira imirimo barabishoboye, bazagirira akamaro igihugu, ndetse no gukorera abandi bazabakenera twibwira ko bagiye bafite intwaro zihagije.”
Dr Ngamije yasobanuye ko mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa na Kaminuza ayoboye, bugaragaza ko abaharangiza babona akazi kandi bagashimwa n’abakoresha, ndetse n’abihangira imirimo bakaba batera imbere byihuse.
Ubuyobozi bwa INILAK bwemeza ko bwashyize imbaraga mu guteza imbere amasomo yasubiza ibibazo igihugu gifite nk’ayo kurwanya Ibiza, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ibyaro n’ayandi.
INILAK ni kaminuza yatangijwe n’ihuriro ry’ababyeyi b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi baharanira guteza imbere uburezi.Uretse ishami rikuru rikorera i Kigali, ubu INILAK ifite amashami mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.
Twizeyimana Fabrice



















TANGA IGITEKEREZO