00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mpapuro mu buvuzi: Urugendo rwa Karisimbi Technology Solutions yatangiye gukorana n’ibigo by’ubwishingizi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 April 2022 saa 12:40
Yasuwe :

Uko iminsi ishira ni ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ryimakazwa mu ngeri zinyuranye z’iterambere, ari nabyo u Rwanda rwifuza mu myaka iri mbere kubakiraho ubukungu bwarwo.

Mu rwego rw’ubuvuzi naho hagamijwe kubaka uru rwego rufite ireme, hari kwimakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi no mu mitangire inoze ya serivisi muri rwo.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda harimo gushyigikira urubyiruko no kuruherekeza mu iterambere, aho hateguwe amarushanwa ya Hanga PitchFest yahurije hamwe urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga ndetse abahembwe batangiye kurya ku mbuto zayo.

Igitego Angelo wegukanye umwanya wa gatanu, agahembwa asaga miliyoni 12 Frw, afite umushinga ugamije guca burundu ikoreshwa ry’impapuro “Karisimbi Technology Solutions” hakoresheje ikoranabuhanga yasobanuriye IGIHE aho ageze ateza imbere umushinga we n’ibimaze kugerwaho mu kongera abafatanyabikorwa.

Kuva amarushanwa ya Hanga Pitchfest yarangira buri wese yakomeje guharanira kwagura ibikorwa bye no gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo umushinga we ukomeze kugira impinduka zigaragara muri sosiyete.

Zimwe mu mbogamizi Angelo yari yagaragaje ubwo yitabiraga amarushanwa ni uko ibitaro bya Leta bitari byakemera gukoresha ubu buryo bwe bw’ikoranabuhanga ari nabyo byahise bikomeza kureberwa hamwe mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’inzego zinyuranye.

Karisimbi Technology yifuza ko amavuriro yajya abika amakuru y’abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze muri porogaramu (Software) ishyirwa muri Mudasobwa zo mu bitaro ku buryo zizajya zihuza amakuru aho gukoresha ikaramu bandika amafishi y’abarwayi n’andi makuru arebana na bo.

Ibitaro bikoresheje iyo porogaramu ifasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi, amakuru aba yizewe, umutekano wayo ku buryo byorohereza abakurikirana ubuzima bw’umurwayi kugeza asohotse mu bitaro.

Kuri ubu Igitego Angelo yavuze ko hari impinduka zimaze gukorwa zigamije kunoza neza imikorere yayo ndetse no kugirana amasezerano n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’ibigo by’ubwishingizi.

Imikorere yaragutse

Igitego yavuze ko kuri ubu bari gufasha amavuriro kuyahuza n’ibigo by’ubwishingizi bikazabifasha guhana amakuru mu buryo bworoshye no kwirinda uruhererekane rw’impampuro.

Ati “Amavuriro akoresha ubu buryo bwacu, azajya yohereza amakuru y’uburyo abarwayi bavuwe bakoresheje ikoranabuhanga ryacu nta kindi kintu bibasabye ahubwo byose twabishyize muri sisitemu.”

Yavuze ko kugeza ubu bamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikigo cy’ubwishingizi cya Sanlam bivuze ko mu mavuriro asanzwe akorana na Karisimbi Technology Solutions bizayorohera gutanga amakuru muri Sanlam ku barwayi bivuje.

Ibi bizagabanya umwanya byatwaraga kugira ngo ikigo cy’ubwishingizi cyishyure ibitaro na cyane ko byasabaga kubanza gusuzuma niba koko inyemezabwishyu zatanzwe ari zo bigatwara igihe amavuriro atarishyurwa.

Uretse Sanlam kandi Karisimbi Techonology Solutions yatangaje ko hari ibiganiro n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB ishami ry’ubwishingizi bwo kwivuza icyahoze ari RAMA uburyo bakemererwa gukoresha iri koranabuhanga ryabo.

Igitego Angelo akunze kugaruka cyane ku nzira yamugejeje ku gitekerezo cy’iri koranabuhanga nyuma yo kubona uko abakora kwa muganga basiragizwa no gushaka amafishi y’abarwayi, agamije gukemura ibi bibazo.

Ati “Byaturutse ku byo nanjye naciyemo, bibaho ko abantu barwara bakajya kwivuza. Iyo ugiye kwivuza uba ushaka ahantu bakuvura ugakira. Igihugu cyubatse ibikorwaremezo birimo amavuriro ndetse n’abaganga barahari ariko wajya kwivuza ugasanga hari ikibazo cyo gutinda ku murongo. Biterwa ahanini no gushaka amafishi ariko gukoresha iyi porogaramu bisaba amasegonda 15 kuba umurwayi amaze kwakirwa.”

Kuva muri 2018, amaze gukorana n’amavuriro yigenga 20 harimo ayo mu Mujyi wa Kigali, mu Burasirazuba no mu Burengerazuba.

Icyiza cyo gukoresha iyi porogaramu muri Mudasobwa ntibisaba kuba ufite internet bivuze ko na ya mavuriro yo mu bice by’ibyaro ashobora kuyihabwa kandi igakora neza.

Kwitabira Hanga Pitchfest yavuze ko yungukiyemo byinshi birimo kumenyana n’abandi, kumenyekanisha ibyo akora n’ubufasha mu buryo bw’amafaranga.

Yavuze ko amaze kugera ku iterambere abikesha umushinga we n’ubwo agihura n’imbogamizi zitandukanye agihanganye nazo.

Kugira ngo amavuriro abashe gukoresha iri koranabuhanga bisaba gusa amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yishyurwa Karisimbi Technology Solutions kugira ngo batunganyirizwe iri koranabuhanga mu bitaro ( Installations) n’ibikoresho bikenewe kandi bihita biba iby’ibitaro.

Angelo yavuze ko kwitabira irushanwa rya Hanga Picth Fest byamuhaye ububasha bwo kunoza neza umushinga we
Igitego Angelo ubwo yasobanuraga umushinga we mu marushanwa ya Hanga Pitch Fest
Kuri ubu Igitego yatangiye gukorana n'ibigo by'ubwishingizi mu guhana amakuru y'abarwayi
Angelo Igitego yiyemeje guca burundu impapuro mu buvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages