00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mpinduka zagaragaye mu buyobozi bushya bw’ishyaka PSP

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 December 2014 saa 11:41
Yasuwe :

Abanyamuryango b’ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) batoye abayobozi b’iri shyaka bazabahagararira mu myaka itanu iri imbere, abatorewe kuyobora bakaba bari basanzwe bayobora iri shyaka.
Aya matora yabaye mu mpera z’iki cyumweru yari ahagarariwe n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda n’ubw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere (RGB) batangaje ko yabaye mu mucyo.
Abayobozi batowe bari banasanzweho ni Kanyange Phoebe wari usanzwe ari Perezida yatowe (…)

Abanyamuryango b’ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere (PSP) batoye abayobozi b’iri shyaka bazabahagararira mu myaka itanu iri imbere, abatorewe kuyobora bakaba bari basanzwe bayobora iri shyaka.

Aya matora yabaye mu mpera z’iki cyumweru yari ahagarariwe n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda n’ubw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere (RGB) batangaje ko yabaye mu mucyo.

Abayobozi batowe bari banasanzweho ni Kanyange Phoebe wari usanzwe ari Perezida yatowe ku majwi 100%, Nkubana Alphonse yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru n’amajwi 95%, Nsengiyumva isidore atorerwa kuba visi perezida wa mbere n’amajwi 97% akurikirwa na visi perezida wa kabiri Uwimana Thacienne n’amajwi 96% mu gihe umubitsi yakomeje kuba Ntakirutimana Emmanuel wagize amajwi 90%.

Mu kiganiro na IGIHE, Rubangura John umukozi wa RGB ukora mu ishami rishinzwe kwandika no kugenzura imiryango nyarwanda itari iya leta, ishingiye ku idini ndetse n’imitwe ya politiki yashimye uburyo amatora yakozwemo.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko batoye mu mucyo kandi babigaragarije abantu bose kandi batuje. Ndabona nta mvururu zabayemo nta kibazo n’amajwi yabaruwe mu mucyo abantu bose babireba.”

Rubangura yashimye uburyo amashyaka asigaye yitwara muri iyi minsi, yavuze ko atandukanye n’aya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashoye igihugu muri ayo marorerwa.

Abayobozi b’iri shyaka bamaze gutorwa bemeje ko hari byinshi bagezeho kandi ngo bigikomeza.

Kanyange Phoebe, watorewe gukomeza kuba perezida waryo, yavuze ko bahereye kuri gahunda z’imbaturabukungu zose babashije gukora ibikorwa bitandukanye byo kubaka u Rwanda bafatanyije na guverinoma.

Umunyamabanga wa PSP Nkubana Alphonse na Kanyange Phoebe uriyobora

Yagize ati “Mu myaka itanu dutorewe tuzifashisha EDPRS 2 turebe ese koko iradusaba iki? haba mu burezi, mu kwisungana, muri politiki ya mituweli dushishikariza aboyoboke bose, gukurikira umurongo tugenderaho muri politiki y’igihugu.”

Mu myaka itanu ishize iri shyaka ngo ryashishikarije urubyiruko umurimo, kuva ku ntara kugera ku rwego rw’imidugudu yose.

Bashyize imbaraga muri gahunda yo kurwanya nyakatsi yo ku buriri, ubu barajwe ishinga na gahunda y’agakono k’umwana barwanya imirire mibi itera bwaki n’izindi ndwara zirimo kuzingama n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages