Mu mugoroba w’uyu wa 28 Werurwe 2015, Perezida Paul Kagame n’umugore we Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi bayobozi ndetse n’abagize “Unity Club”, ihuriro ry’abagore b’abayobozi ndetse n’abari mu myanya y’Ubuyobozi, mu kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana umugore.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, Perezida Kagame yagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo, yibutsa ko nta mugabo ufite uburenganzira bwo guhungabanya ubw’umugore we.
Perezida Kagame yagize ati “Nta mugabo ufite uburenganzira ku burenganzira bw’umugore [….] Guhohotera umugore si umuco nyarwanda. Dufite inshingano yo kubahiriza Itegeko, tukabirwanya, ntidukwiye kubishyigikira.”
Perezida Kagame yakomeje yibutsa ko abakurambere ari bo bamenye mbere ko umugabo ari we muyobozi mukuru mu rugo (Head of the family) ariko ko umugore ari we mutima w’urugo (Heart of the family) bityo bakaba bakwiye kuzuzanya kuko umutwe utakora wonyine umutima udahari.
Unity Club “Intwararumuri” ni umuryango utegamiye kuri Leta ugizwe n’abagore b’abahoze ari abayobozi ndetse n’ab’abayobozi b’ubu muri Guverinoma, ndetse n’abandi bagore bari mu myanya y’ubuyobozi muri Guverinoma, washinzwe muri Gashyantare 1996.
Intego y’uyu muryango ni uguhuza no kunga abanyarwanda no gushyigikira amahoro. Buri mwaka bakaba baterana bakagira insanganyamatsiko baganiraho.



















TANGA IGITEKEREZO