Tour du Rwanda nubwo ari ibirori byizihira abakunzi b’umukino w’amagare hirya no hino, hananyuzwamo ubutumwa butandukanye bugamije kubaka igihugu butangwa n’abafatanyabikorwa babyuranye b’iri siganwa.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iri mu bariteye inkunga, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo Unicef, ikomeje kugeza ubutumwa ku Banyarwanda ibasaba kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’imirimo ivunanye mu rwego rwo gutegura ejo hazaza igihugu.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Migeprof bari gutanga ubwo butumwa, Muvunyi Innocent, ngo ubu butumwa bugamije gushishikariza abakurikira Tour du Rwanda, kugira uruhare mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana, kurwanya ihohoterwa bakorerwa n’imirimo ivunanye.
Yagize ati “Nta Mugisha, nta Valens [Ndayisenga] b’ejo mu gihe abana batarinzwe ihohoterwa bakorerwa. Aba mubona basiganwa bambaye umwenda w’igihugu twese tukishima ni uko bitaweho bakiri bato, bagahabwa uburenganzira bwabo bwose kandi bakarindwa ihohoterwa n’imirimo mibi. Ibi bifasha umwana gukura neza, akiga neza ndetse n’ufite impano runaka akabasha kuyikuza.”
Ubu butumwa butangwa ahantu hose Tour du Rwanda inyura ndetse bamwe mu bakozi ba Migeprof bagenda mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, kugira ngo babone uko baganira n’abaturage baba bari ku muhanda bategereje kwihera ijisho abasiganwa.
Uretse kurwanya ihohoterwa, Migeprof iri no gushishikariza Abanyarwanda kujya bandikisha abana mu bitabo by’irangamimere kuko bifasha Leta kubateganyiriza.



















TANGA IGITEKEREZO