00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta muntu ukwiye gufungirwa ko yahinze amasaka cyangwa ibijumba-Minagri

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 3 August 2015 saa 12:31
Yasuwe :

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Gerardine Mukeshimana asanga nta muntu ukwiye gufungirwa ko yahinze amasaka cyangwa ibijumba, kuko bitabujijwe guhingwa uretse ko bidashyirwamo imbaraga nk’ibihingwa umunani byatoranyijwe hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Ibi minisitiri Mukeshimana yabivugiye mu nteko ishinga amategeko ku wa 27 Nyakanga 2015, ubwo umwe mu badepite yari avuze ko mu ngendo bakora basanze hari umuturage ufunze azira guhinga amasaka.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko kuba ibijumba n’amasaka bitarashyizwe mu bihingwa byatoranyijwe muri gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi bitavuze ko byaciwe cyangwa bibujijwe.

Yagize ati:”…ibihingwa bitatoranyijwe si ibihingwa bibujijwe. Ntabwo ari ukuvuga ko amasaka abujijwe ntabwo ari ukuvuga ko ibijumba bibujijwe, ntabwo bikeneye imbaraga zidasanzwe kugira ngo bitere imbere. Birahari mu muco w’ikinyarwanda nta kibazo bifite…iyo umuntu avuze ngo umukecuru yateye amasaka akamufunga iryo ni ikosa…”

Minisitiri akomeza avuga ko ibihingwa umunani mu gihugu ari byo byahawe uburemere kubera ko bifasha abaturage kurwanya inzara no kuzamura ubukungu bw’igihugu, ariko ko ibitari kuri uru rutonde bitavuze ko byaciwe.

Minisitiri Mukeshimana akomeza avuga ko yaba amasaka cyangwa ibijumba (byongerwamo intungamubiri) na byo bikorerwa ubushakashatsi nk’ibindi bihingwa, ariko ko budakorwa ku kigero kingana n’ibihingwa byatoranyijwe muri gahunda y’imbaturabukungu.Avuga ko ibyo byose biterwa n’imyumvire.

Amasaka yateye kutumvikana hamwe na hamwe hagati y’abaturage n’abayobozi

Mu karere ka Rulindo byabanje kugorana ko abaturage bareka guhinga amasaka ngo bayasimbuze ibigori. Umuyobozi w’ako karere,Justus Kangwagye yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakareba ikizana amafaranga,ko abifuza amasaka ari abahisemo nabi.

Ati: ”iby’amasaka ni ukweza ugashigisha, andi ukikorera ugashyira abavandimwe, muri make igihingwa cy’amasaka ntigisubiza ibibazo by’iterambere”.

Naho Dr.Agnes Kalibata akiri minisitiri w’ubuhinzi,na we mu ngendo yagiriraga mu bice binyuranye by’u Rwanda hari aho yagize ati:”…kuva u Rwanda rwabaho twahingaga amasaka,gusa ntabwo twigeze twihaza mu biribwa ngo tube twavuga ko nta nzara irangwa mu gihugu nka nyuma ya 2007 ubwo twatangiraga guhinga ibigori…”

Icyo gihe yumvikanishije ko gutoranya ibihingwa bitagomba gushingira ku bushake bw’abantu bikwiye kureberwa mu kamaro bizazanira abaturage.

Gahunda y’imbaturabukungu yemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku ya 14 Nzeli 2007 itangira gushirwa mu bikorwa mu gihembwe cya mbere cya 2008 cyakora nta masaka n’ibijumba byari biri mu byatoranijwe muri iyi gahunda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages