Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje afungura ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itatu ahurije i Kigali Komisiyo ziturutse mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe kugabanya imibare y’abantu bafungwa by’agateganyo bagatinda muri gereza na kasho.
Minisitiri Busingye yagize ati ”Umuntu akwiye gufungwa by’agateganyo ariko akaburanishwa, icyo gice akakivamo akamenya niba arangije igifungo cy’agateganyo cyangwa niba akatirwa gufungwa ariko akava mu gice kitwa ifungwa ry’agateganyo.”
Minisitiri Busingye akomeza avuga ko amategeko yagiye avugururwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, avuga ko hari byinshi Komisiyo ikora birimo kwigisha abantu kumenya amategeko n’uburenganzira bwabo n’abarenze ku mategeko bagakurikiranwa.
Yagize ati”Uburenganzira bwo kuburanishwa mu gihe giciriritse no gufungwa mu gihe giteganywa n’amategeko biri mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu kuko biteganyijwe mu mategeko no mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.”
Yakomeje avuga ko biri mu nshingano za komisiyo gukurikirana ko ibyo amategeko ateganya byubahirizwa kuko mu mategeko gufungwa by’agateganyo byemewe ariko biba ikibazo iyo uko gufungwa kw’agateganyo bitinze.
Amategeko ateganya ko igifungo cy’agateganyo kitarenga iminsi 30 ku byaha byoroheje, ntigishobora kurenga kandi amezi atandatu ku byaha bikomeye n’umwaka ku byaha by’ubugome.
Raporo igaragaza ko ubu mu Rwanda abantu bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo bari ku kigero cya 7% naho muri Afurika iyi mibare ikaba iri ku gipimo cya 35%.
@samkwizera28



















TANGA IGITEKEREZO