00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta muntu ushaka kubuza Abanyarwanda amahoro uzongera kubona urubuga mu Rwanda - Busingye Johnston

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 18 July 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yavuze ko nta muntu ushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda uzongera guhabwa urubuga mu Rwanda.
Busingye yatangaje ibi mu muhango wo gusoza iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, igikorwa cyatangiye ku wa 7 Mata 2013.
Muri uyu muhango wabanjirijwe no kuzimya urumuri ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro ndetse no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, waranzwe no gusabira Abatutsi bazize (…)

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yavuze ko nta muntu ushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda uzongera guhabwa urubuga mu Rwanda.

Busingye yatangaje ibi mu muhango wo gusoza iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, igikorwa cyatangiye ku wa 7 Mata 2013.

Muri uyu muhango wabanjirijwe no kuzimya urumuri ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro ndetse no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, waranzwe no gusabira Abatutsi bazize Jenoside ndetse no gusaba urubyiruko kwimakaza urukundo n’amahoro.

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yavuze ko kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bitazigera bihagarara. Ati “Tuzakomeza kwibuka abavandimwe bacu, inshuti zacu zazize uko zaremwe, tuzakomeza kandi gushishikariza urubyiruko rwacu gukomeza kwimakaza amahoro, urukundo n’ubutabera.”

Yatanze Impanuro ku rubyiruko

Minisitiri Busingye Johnston yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutaba ibigwari. Ati “Igihugu cy’u Rwanda kiri mu maboko yanyu, ni mwebwe mugomba gukomeza kugiteza imbere. Muzatere ikirenge mu cya bakuru banyu bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”

Busingye Johnston yakomeje avuga ko ibyishimo bazatera ingabo z’u Rwanda (RDF) zahagaritse Jenoside mu Rwanda zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ari uko bakora ibikomeza guteza imbere igihugu. Ati “Nta kundi kubashimisha, atari ugushyira mu bikorwa ibyo baharaniye bakabigeraho.”

Mu minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi yatoraguwe hirya no hino mu gihugu, kuremera abarokotse Jenoside batishoboye ndetse hatanzwe n’ibiganiro ku kurwanya no gukumira ibitera Jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages