00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Nta waduhungabanyiza umutekano, abacengera turabareba tukabashyira aho bagomba kujya’

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 30 June 2015 saa 01:56
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko nta muntu n’umwe ushobora guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse ko n’uwabigerageza yakomwa mu nkokora.

Ibi yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2015, aho yasabye abaturage gukora bizeye umutekano kuko uhari uhagije uturutse mu nzego bireba nyuma y’uwo bagomba kwiha.

Perezida Kagame yavuze ko mu buryo ubwo aribwo bwose, nta muntu n’umwe ushobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Yagize ati “Nta muntu aho yaturuka hose ushobora kuduhungabanyiriza umutekano, ntawe barakubeshya, haba ku mugaragaro haba rwihishwa. Ba bandi bacengera , basesera, bakagenda bububa dufite amaso abareba. Turabareba tukabashyira aho bagomba kujya.”

Yakomeje asaba abaturage muri rusange kujya babaza abashaka kubayobya impamvu n’icyo bagamije, hagamijwe gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Yagize ati “ Nibashaka kubageramo bababwira mujye mubabaza muti wowe kuki?uravahe ukajyahe? Urashaka iki?urashaka kuduhungabanyiriza umutekano?”

Yagaragaje kandi ko iterambere ry’u Rwanda no gukomeza ibyagezweho bikwiye kugirwamo uruhare na buri Munyarwanda wese aho guharirwa abagabo cyangwa abagore.

Yagaragaje ko yaba abagore bangana na 52% mu gihugu n’abagabo bangana 48% bose bakwiye gushyira hamwe.

Yagize ati “Mu Rwanda rwacu turashaka ijana ku ijana ko aribo bagira uruhare, turashaka ko abagore n’abagabo buzuzanya bakagira uruhare bakwiye kuko niko ibintu bikwiye kumera, niko Imana yaremye kandi bifite ishingiro.”

Muri bimwe yasezeranyije abaturage batuye mu Karere ka Rusizi, harimo kubasha bakagira amahirwe yo gukoresha indege mu ngendo zabo kuko ibiciro bigiye kugabanywa.

Yabijeje kandi kubafasha ibikorwa remezo birimo imihanda, amahoteli n’ibindi anavuga ko azajya afasha mu kureba ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Karere ka Rusizi rusoza urw’iminsi ibiri yatangiye kuwa Mbere tariki 29 Kamena 2015 agirira mu turere twa Nyamasheke na Rusizi muri gahunda yo kwegera abaturage yumva ibibazo n’ibyifuzo byabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages