00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta Munyarwanda ukwiye kugira umwanda yitwaje ubukene- Depite Uwanyirigira

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 6 December 2015 saa 12:38
Yasuwe :

Depite Gloriose Uwanyirigira, ntiyemerwanya na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, bavuga ko impamvu ibatera kugira umwanda ari ubukene butuma badashobora kugura isabune ngo bakarabe ndeste banamese imyenda y’abana babo.

Ubwo aherutse kwifatanya n’abatuye Umurenge wa Huye mu muganda usoza ukwezi ku Ugushyingo, Depite Uwanyirigira yatanze ubutumwa ku baturage abasabwa kwita ku isuku y’abana babo kuko umwanda udakwiye kuranga Umunyarwanda wihesha agaciro ndestse ko utera ingaruka mbi ku buzima muri rusange.

Ati ’’Umwana wahuye n’umwanda agirwaho n’ingaruka zo kurwara amavunja, agatsindwa mu ishuri ndetse ugasanga n’ubuzima bwe ntibwifashe neza. Birababaje kubona umubyeyi aryama adakarabye, umwana we adakarabye, adatekereza ko bishobora kumwicira ubuzima.“

Bamwe mu babyeyi batuye mu bice by’icyaro bemera ko mu ngo zabo hagaragara umwanda ndetse n’abana babo hari ubwo bambara imyenda yanduye, ndetse hakaba n’ubwo barara badakarabye ariko ko imwe mpamvu ibitera ari ubukene.

Nyirangendahimana utuye mu murenge wa Huye ati” biterwa no kuba amikoro ari macye, umuntu ntabashe kubona isabune, agahitamo kugura ibyo kurya, kuko aba abona umwana atarara ubusa”

Naho Dusabemaliya aragira ati”abana b’ubu kubaha uburere biragoye, uramubwira uti kora iki akaguhakanira, (…) kugira ngo uzahangayikishwe n’ibyo umwana arya ugerekeho n’ibyo by’isuku biratuvuna kuko n’ubushobzi ntabwo.“

Depite Gloriose UWANYIRIGIRA, ntiyemeranya n’abavuga ko ubukene ari impamvu y’umwanda ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire.

Ati ’’ntabwo umunyarwanda kuri ubu yabura isabune yo gukaraba ngo amese imyenda ye, yambare neza, imyenda ye ibe icyeye. Mugiye kurutwa n’aba cyera batangira isabune kandi bakamesa? (…) ndagira ngo mbibakangurire kandi mbibibutse, kuko isuku ni ingenzi mu buzima. “

Kimwe mu biranga umwanda gikunze kugarukwaho cyane, ni indwara y’amavunja. Mu mezi ashize inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’amavunja ku bufatanye n’inzego z’ubuzima ndetse n’abaturage.

Kuri ubu hakurikiyeho guhangana n’isuku ya bamwe mu bakiri bato badakaraba cyangwa ngo bambare imyenda ifuze usanga by’umwihariko mu cyaro.

Depite Gloriose yifatanyije n'abaturage mu muganda
Depite Gloriose Uwanyirigira aganira n'abatuye i Huye
Depite Gloriose Uwanyirigira yumva ibibazo by'abaturage i Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages