Kwirukana abakozi bitewe n’uko umuyobozi yaramutse, gufata ibyemezo byihuse bidakurikije amategeko ni bimwe mu bishora Leta mu manza z’urudaca zijyanye n’umurimo bigatuma hatakazwa amafaranga menshi kandi n’abakozi bakabura akazi.
Mu rwego rwo gushyigikira ubuzima n’umutekano mu kazi no gushyigikira ibiganiro mu kazi, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yashyizeho amategeko agena uburyo umukozi yirukanwa mu kazi.
Nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Anastase Murekezi, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 21 Werurwe 2014, cyabereye mu cyumba cy’inama cy’iyo Minisiteri, guhana umukozi bizajya bibanza kunyura hagati y’abakozi ubwabo. Agira ati “Buri kigo cya Leta kizagira Komite ishinzwe imyitwarire (Disciplinary Committee), ijye ibinza isuzume ibibazo by’abakozi hagati yabo, hanyuma ibiganiro bibaye hagati yabo n’umukoresha aribyo bishingirwaho hafatwa imyanzuro.”
Ikindi kigarukwaho ni uko nta mukozi wa Leta uzongera kwemerewa guhindura akazi ava mu kigo kimwe ajya mu kindi atarama imyaka itatu ku murimo yakoraga. Umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Bernard Cyamurese, atangaza ko umukozi uhagaritse akazi mu gihe kitazwi yemererwa kugaruka mu mirimo ya Leta nibura hashize imyaka itatu, kandi na bwo akabanza gukora ikizamini kijyanye n’akazi.
Cyamurese akomeza atangaza ko umukozi uhagaritse burundu akazi atemererwa kongera gukorera Leta keretse nibura nyuma y’imyaka itanu, kandi na we agahabwa akazi ari uko abanje gukora ibizamini kimwe n’abandi. Na ho uwirukanwe burundu mu kazi ka Leta, yongera kukagarukamo ari uko asabye ihanagurabusembwa nyuma y’imyaka irindwi.
Ibi biganiro byatanzwe mu gihe hitegurwa umunsi w’umurimo uba ku wa 1 Gicurasi. Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Kora wigire”, aho Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze atangaza ko imwe mu ntambwe zo kwigira ari ukugira umurimo utanga umusaruro, ugateza imbere nyirawo ndetse n’igihugu.
Buri mwaka hahangwa imirimo 200,000 idashingiye ku buhinzi, igamije guha urubyiruko akazi ku buryo ubushomeri mu rubyiruko bugeze kuri 2.4 mu 2017 buzaba bugeze kuri 1.2, ni ukuvuga ko buzagabanyukaho 50%.
Ibi birategurwa mu gihe havugwa ibura ry’akazi no gukora umurimo udahagije, kuko nibura abantu bagejeje imyaka yo gukora bageze kuri Miliyoni eshanu, ¾ byabo bakora amasaha ari atageze kuri 35 mu cyumweru aho gukora nibura 45. Ikindi ni uko mu Mujyi wa Kigali wonyine abadafite akazi bagera kuri 13% nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’ingo ryakozwe mu 2011. Ariko na none ni uko abakora imirimo idashingiye ku buhinzi ari bo bafite imibereho myiza ugereranyije n’abakora ishingiye ku buhinzi.
Nk’uko bigaragara imirimo ishingiye ku buhinzi kuva mu 2000 kugeza mu 2011 yavuye kuri 89% igera kuri 72% ni ukuvuga ko yagabanyutseho 17%; nyamara biteganyijwe ko mu 2020 abakora imirimo idashingiye ku buhinzi bazaba bageze kuri ½ cy’Abanyarwanda bose, bivuze ko mu myaka itandatu gusa isigaye imirimo ishingiye ku buhinzi igomba kugabanyukaho 22%.
Kwizihiza umunsi w’umurimo bizarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo amarushanwa y’abanyamakuru, amarushanwa ku bafite ubumuga bahanze inganda nto n’iziciriritse batanze imirimo, Ibigo byafashije imenyerezamwuga ku bantu benshi barimo abagore n’urubyiruko, Akarere kashyize mu bikorwa neza gahunda yo Kuremera, Akarere karushije utundi mu gushyira mu bikorwa neza gahunda y’Udukiriro n’amarushanwa y’imikino inyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO