00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mwanzi wadukandiraho, uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago – Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 July 2017 saa 05:25
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo kwirinda ikibi cyose aho kiva kikagera, ashimangira ko aho igihugu kigeze cyiyubaka, nta muntu wabasha kukimeneramo n’uwabigerageza yahura n’ibyago.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga ubwo yasozaga Itorero ry’Indangamirwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 10. Ni itorero rifite umwihariko ko abaryitabiriye bahawe amasomo atandukanye arimo imyitozo ya gisirikare, bamwe muri bo barisoza banzura kuba bamwe mu ngabo z’u Rwanda.

Iri torero ryatangiye ku wa 12 Kamena 2017, ryitabirwa n’urubyiruko rugera kuri 523 rurimo abasore 375 n’abakobwa 148, bose bakaba barisoje bakiri hamwe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Boniface Rucagu, yavuze ko intore 107 zaturutse mu bihugu 17 by’amahanga zije gutozwa bwa mbere, harimo 229 zo mu gihugu zatsinze neza ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye na 187 zari zaranyuze mu byiciro by’Indangamirwa ryabanje.

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje kuri uru rubyiruko nyuma y’aho rwari rumaze kumwereka amasomo rwize harimo n’imyiyereko y’igisa n’intambara, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije burubashisha kuba nta muntu warumeneramo.

Ati “Ubu uko igihugu cyacu kimeze, dufite byinshi noneho twakoresha kugira ngo tugere ku ntego yacu. Dufite uburyo, dufite amikoro, dufite ubushake, dufite n’amateka twavanyemo isomo. Sibyo? Ntabwo amasomo y’ibyatubayeho bitari byiza yapfa ubusa.”

“Tuyubakiraho, turayakoresha tukagira ubushobozi. Ubushobozi dufite ubu, ubu ni inzira murimo yo kubumenya kandi yo kubwongera ariko turabufite kweli. Ubushobozi burahari, nta mwanzi wadukandiraho, ntabwo bishoboka. Uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago rwose.”

Yakomeje agira ati “Biriya mujya mwumva [kuvuga], intambara yo kuvuga yo ntituzi kuyirwana. Bariya bandi bazi kuvuga ubwo niba hari aho bibageza ubwo tuzaba tureba ariko igihugu cyacu, turashaka kwiyubaka, turubaka igihugu cyacu ntawe dusagarira, ntawe tuzanaho amatiku ntawe dutera ibibazo.”
Abitabiriye iri torero bize ibintu bitandukanye birimo imyitozo ya gisirikare nko gukoresha intwaro no kumasha, kugenda ku manwa na nijoro, gutegura intambara hifashishijwe igishushanyo mbonera, kwirinda no kurinda abandi mu gihe badafite intwaro n’ibindi.

Ubwo yasozaga iri torero, Perezida Kagame yeretswe ibyo izi ntore zize harimo gutanga amabwiriza ya gisirikare mu gihe cyo gutegura urugamba ndetse bakora n’umwitozo w’igisa n’urugamba aho berekanaga uko bahashya umwanzi.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, yavuze ko 107 zaturutse mu mahanga zije gutozwa ubwa mbere, abo mu gihugu batsinze neza mu bizamini bya leta baryitabiriye ni 229 na ho 187 bari baratojwe mu byiciro bibanza.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko bamwe mu ntore bitabiriye iri torero bafite ingo ariko bemeye kuzisiga, bagasiga n’akazi kabo kugira ngo bitabire itorero.

Gen Kabarebe yavuze ko intore 65 zasabye kujya mu gisirikare, abenshi muri bo bakazajya kwiga amasomo ya ‘engineering’ n’ubuvuzi. Abandi basaba kujya mu Nkeragutabara aho bazajya bitabazwa aho bakenewe.

Ati “Izi ntore zabonye umwanya wo gusura ahantu hatandukanye nk’uko babyivugiye, bibonera ubutwari buhebuje bw’ingabo zari iza RPF inkotanyi kandi ziyemeza ko zigiye kugera ikirenge mu cyazo. Ni muri urwo rwego 65 muri izi ndangamirwa bisabiye kujya mu gisirikare binyuze mu ishuri rikuru rya Rwanda military Academy i Gako. Abenshi muri bo bakazajya kwiga Engineering n’ubuvuzi. Naho abandi 72 basabye kujya mu nkeragutabara, bakajya bitabazwa aho bakenewe.”

Perezida Kagame akigera mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro yasuhuje ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
Perezida Kagame n'abayobozi bakuru mu ndirimbo yubahiriza igihugu
Abasoje itorero bagaragarije Umukuru w’Igihugu ubumenyi baronse mu guhashya umwanzi ku rugamba
Eliouna Mirenge Umutoni agaragaza uko bigishijwe gutegura urugamba
Perezida Kagame; Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe; Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo bareba uko urugamba rutegurwa
Eliouna Mirenge Umutoni agaragaza uko ingabo zigomba guhangana n'umwanzi yifashishije ikarita
Eliouna Mirenge Umutoni asaba abayobozi b'imitwe y'ingabo gushyira amasaha yabo ku gihe
Perezida Kagame yashimiye Eliouna Mirenge Umutoni wagaragaje imyiteguro y'urugamba rwa gisirikare
Banatojwe kudasobanya binyuze mu karasisi ka gisirikare
Perezida Kagame yavuze ko nta mwanzi wakandira ku Rwanda ndetse n'uwazana ibibazo yagira ibyago
Perezida Kagame yashimangiye ko n’abandi banyuze mu itorero bazongera gutozwa byihariye
Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare
Perezida Kagame yavuze ko uru rubyiruko rufite amahirwe akomeye kuko rwateguwe neza rugahabwa ubushobozi bwose bukenewe
Perezida Kagame yasoje itorero ridasanzwe ry’Indangamirwa, abagera kuri 65 basabye kujya mu ishuri rya gisirikare abandi mu mutwe w’Inkeragutabara
Abasoje itorero biyemeje ko bazitangira igihugu aho rukomeye
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kitazongera guhura n’ibibazo nk’ibyo cyanyuzemo hakenewe kongera umubare w’abantu batojwe mu buryo bwihariye
Bari bafite akanyamuneza ko gusoza itorero
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko abasoje itorero batojwe gutegura no gutanga amabwiriza ku rugamba n’indi myitozo ya gisirikare
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Boniface Rucagu, yavuze ko intore zatorejwe mu cyiciro cya cumi cy'Indangamirwa zahawe amasomo ashingiye ku ngiro
Minisitiri w'Ingabo, Gen Kabarebe James na Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Judith Kazayire mu muhango wo gusoza itorero Indangamirwa ribaye ku nshuro ya cumi
Abitabiriye itorero Indangamirwa bahawe amasomo arimo ayo gukunda igihugu ndetse n'ay'imyitozo n’ubuhanga bya gisirikare
Bayingana Aimable ushinzwe itumanaho n'itangazamakuru muri RPF Inkotanyi yishimiye umuhango wo gusoza itorero
Perezida Kagame n'abayobozi bakuru mu ifoto y'urwibutso n'intore zisoje itorero
Imyiryango y'abitabiriye itorero yari ibagaragiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages