00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta n’umwe uzadutera ubwoba adutegeka ibyo dukora ku buzima bwacu-Perezida Kagame kuri Rusesabagina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 December 2022 saa 10:44
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko uhereye mbere hose ikibazo cya Paul Rusesabagina cyasobanuwe neza ndetse urubanza rwe rwabereye mu maso ya rubanda hatangwa ibimenyetso bifatika ku byaha akurikiranyweho nubwo hari abashaka kurutesha agaciro.

Yabitangaje mu kiganiro cyateguwe n’Ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022.

Perezida Kagame witabiriye inama ihuza Amerika na Afurika, muri iki kiganiro yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’irebana na Rusesabagina Paul wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba mu bitero byakorewe mu Ntara y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Abajijwe ku byifuzo bya Amerika ko u Rwanda rwarekura uyu mugabo, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina gisobanutse, ko cyagejejwe mu rukiko aho mu iburanishwa rye ibimenyetso n’ubuhamya ku byaha bye byatanzwe mu buryo bweruye.

Yavuze kandi ko Rusesabagina yareganywe n’abandi bantu 20 bahamwe n’ibyaha hashingiwe kuri ibyo bimenyetso byatanzwe mu rukiko hakaba hari abafite ibyo bemeye mu byaha bari bakurikiranweho.

Yagize ati “Muri iki kibazo hari umuntu uza akavuga ngo uyu muntu ni icyamamare, arazwi cyane, ni umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bw’ibyo mugomba kumurekura.”

“Bamwe muri twe twaravuze ngo dushobora kurekura uyu muntu akidegembya ariko se abandi 20 bakoze ibyaha bimwe na we kandi bakaba barabyemeye kandi bakaba bamutunga urutoki nk’umuntu wari umuyobozi wabo?”

Yavuze ko uru rubanza rukomeye nyamara bisa nk’aho rushaka guteshwa agaciro kubera ko umuntu umwe muri Amerika yabivuze.

Ati “Abantu bamwe bashobora kubifata nk’ibisanzwe ariko kuri njye si ko bimeze, Abanyarwanda na bo ntibabikora.”

Yabajijwe niba ubuvugizi bwa Blinken [Umuyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika], hari icyo bushobora gutanga.

Perezida yasubize umunyamakuru ati “Mu byo navuze ushobora gukuramo umwanzuro kuko twarabisobanuye ko nta muntu n’umwe aho yaba aturutse aho ari ho hose uzaza kudutera ubwoba adutegeka ibyo tugomba gukora ku buzima bwacu. Ushobora kugaba ibitero, ugafata igihugu ariko ntushobora […].”

Ku wa 20 Nzeri 2021 ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka rwasomye urubanza rwa Paul Rusesabagina rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Rusesabagina yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa FLN ushamikiye ku ishyaka rye, MRCD.

Yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku wa 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Ibitero byagabwe n’abarwanyi ba MRCD/FLN byaguyemo abaturage icyenda, bikomeretsa abandi benshi ndetse imitungo yabo irahatikirira.

Ubwo hatangazwaga uruzinduko rwe mu bihugu birimo n’u Rwanda muri Kanama uyu mwaka, ifungwa rya Rusesabagina ryakomeje kuza mu ngingo nyamukuru azaganira na Perezida Kagame.

Blinken ubwe mu kiganiro yagiranye na RFI ari muri Afurika y’Epfo, yabajijwe niba ateganya kuganira na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’ifungurwa rya Rusesabagina.

Yasubije ati "Yego, mu buryo bwose, mu bihugu birimo abaturage ba Amerika bafunzwe bidakurikije amategeko, ni ngombwa, uko byagenda kose, kugerageza uko basubira iwacu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Ni mu gihe Perezida Kagame yavuze ko nta mpungenge bikwiye gutera kuko ‘gushyira igitutu ku Rwanda bidakora’.

Rusesabagina Paul yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages