00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta Perezida ukwiye guhindura itegeko nshinga, ni iby’abaturage-Perezida Kagame

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 7 November 2014 saa 06:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame asanga nta mukuru w’igihugu ukwiye guhindura Itegeko Nshinga kuko iki ari igikorwa kiri mu nshingano no mu bubasha bw’abaturage ubwabo, akaba aribo babifitiye uburenganzira.
Umukuru w’Igihugu avuga ko ubuyobozi (Leadership) buboneye kandi bushyitse ku mugabane wa Afurika ari ubuyobozi bukora igikwiriye, buzamura iterambere ry’abaturage, bureba ibibabereye. Ashimangira ko butagomba kuba ubuyobozi bukorera gushimwa n’abanyamahanga. Perezida Kagame asanga nta mukuru (…)

Perezida Paul Kagame asanga nta mukuru w’igihugu ukwiye guhindura Itegeko Nshinga kuko iki ari igikorwa kiri mu nshingano no mu bubasha bw’abaturage ubwabo, akaba aribo babifitiye uburenganzira.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ubuyobozi (Leadership) buboneye kandi bushyitse ku mugabane wa Afurika ari ubuyobozi bukora igikwiriye, buzamura iterambere ry’abaturage, bureba ibibabereye. Ashimangira ko butagomba kuba ubuyobozi bukorera gushimwa n’abanyamahanga.

Perezida Kagame mu nama ya "African Leadership Network"

Perezida Kagame asanga nta mukuru w’igihugu ukwiye guhindura Itegeko Nshinga

Mu Kiganiro ku miyoborere muri Afurika, ubwo yasozaga inama y’iminsi itatu y’ihuriro ry’abayobozi bakuru b’ibigo ( African Leadership Network), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabajijwe ku cyo avuga ku bimaze iminsi bibera muri Burkina Faso, aho uwayiyoboraga yakuwe ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bamaganaga ihindurwa ry’itegeko-nshinga. Mu gusubiza, yavuze ko ibi bitagombaga kubaho, kuko nta Perezida ugomba guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo ibi ari inshingano y’abaturage.

Yagize ati“Ibyabaye muri Burkina Faso ntibyari bikwiye kubaho, nta Perezida ukwiriye guhindura itegeko Nshinga, ibyo bikorwa n’abaturage, nibo babasha kurihindura cyangwa bakarirekera uko riri.”

Yakomeje avuga ko abaturage ba Burkina Faso nabo bakwiriye kureba uburyo basohoka mu kibazo batanyuze inzira y’imyigaragambyo, kuko imvururu ntacyo zikiza, ahubwo zituma ibintu birushaho kudogera.

Ku bijyanye n’imiyoborere, Perezida Kagame yavuze ko buri gihugu kigira uburyo cyikura mu bibazo, maze atanga urugero ku Rwanda, ati “Gufatanya hagati y’Abanyarwanda, kugirana umubano n’ibindi bihugu, gutera imbaraga abaturage, no kwibutsa ibikwiriye gukorwa buri gihe ni bimwe mu byo u Rwanda rwahisemo gushyira imbere mu buyobozi bwarwo, bityo rubasha kwikura mu bibazo.”

Mu mpanuro yahaye abitabiriye iyi nama, Yasabye Abanyafurika kurushaho gukora cyane, bakavuga rumwe, bagatahiriza umugozi umwe, bikabafasha kugira ibyo bageraho.

Yagize ati “Birashoboka, kuko hari n’ibihugu bya Afurika bigaragaza icyo byigejejeho mu iterambere.”

Iyi nama ngarukamwaka ya gatanu y’Ihuriro ry’Abayobozi muri Afurika (African Leadership Network) yabereye i Kigali, mu mwaka ushize yabereye muri Mauritius. Iba igamije kubafasha kungurana ubumenyi n’ibitekerezo byatuma barushaho kwiteza imbere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages